Abanyarwanda bane bahawe kuyobora umukino wa CS Sfaxien na Pyramids FC

Abasifuzi bane b’abanyarwanda ni bo batoranyijwe ngo bazasifure umukino wa CAF Confederation Cup uzahuza CS Sfaxien na Pyramids FC

Ku Cyumweru tariki 13 Werurwe 2022 harakomeza imikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cup, aho imikino igeze ku munsi wa kane ari nawo wa mbere w’imikino yo kwishyura.

Ikipe ya CS Sfaxien yo muri Tunisia kugeza ubu iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu, izaba yakiriye ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri yo iri ku mwanya wa mbere n’amanota icyenda, umukino uzabera kuri Stade Olympique de Rades.

Umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel ni we uzasifura hagati
Umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel ni we uzasifura hagati

Uyu mukino uzasifurwa n’abanyarwanda bane, bazaba bayobowe na Samuel Uwikunda uzasifura hagati, azaba afashwa na Mutuyimina Dieudonné na Bwiriza Raymond Nonati bazasifura ku ruhande, mu gihe umusifuzi wa kane azaba ari Hakizimana Louis.

Mutuyimana Dieudonne uzaba asifura ku ruhande
Mutuyimana Dieudonne uzaba asifura ku ruhande

Umukino ubanza wari wabaye tariki 27/02 wari warangiye ikipe ya Pyramids yo mu Misiri ari yo yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda igitego 1-0, aho iramutse yongeye gutsinda yaba igana ku kukubona itike ya ¼ cy’irangiza

Uwikunda Samuel asanzwe asifura imikino ikomeye ku mugabane wa Afurika
Uwikunda Samuel asanzwe asifura imikino ikomeye ku mugabane wa Afurika
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka