Abanyamuryango 70 ba Kiyovu Sports banditse basaba ko hahinduka itegeko rijyanye no kwiyamamaza

Bamwe mu banyamuryango b’ikipe ya Kiyovu Sports, bandikiye Perezida w’iyi kipe bamusaba ko mu ngingo zizasuzumwa mu nama y’inteko rusange hakwiyongeramo iyo kuvugurura amategeko

Ku Cyumweru tariki 27/09/2020, ni bwo hateganyijwe inteko rusange ya Kiyovu Sports, ikaba ku murongo w’ibyigwa iteganyijwemo gusa amatora ya Komite nyobozi y’umuryango wa Kiyovu Sports.

Nyuma yo gushyira komisiyo y’amatora, iyi nayo yaje guhita itangaza ibisabwa ku muntu wese wifuza kwiyamamariza kujya muri Komite, aho ingingo yateje impaka ari uko uwiyamamaza byibura agomba kuba amaze amezi atandatu ari umunyamuryango.

Mu nteko rusange iheruka ni bwo abanyamuryango babwiwe ko amatora yimuriwe muri Nzeli
Mu nteko rusange iheruka ni bwo abanyamuryango babwiwe ko amatora yimuriwe muri Nzeli

Ibi biri mu byatumye abanyamuryango 70 muri 130 bemewe n’amategeko, bandikira Perezida wa Kiyovu bamubwirako bifuza ko mu bizasuzumwa muri iyi nama bakongeramo ingingo yo kuvugura amategeko, bityo buri wese wifuza kwiyamamaza ntabangamirwe.

Ibaruwa iragira iti “Turasaba ko inama y’Inteko Rusange idasanzwe mwatumije tariki 27/09/2020, ku murongo w’ibyigwa hakwiyongeramo kuvugurura amwe mu mategeko agenga Umuryango Kiyovu Sports mu rwego rwo kutazabangamira kwiyamamaza ku munyamuryango uwo ari we wese wa Kiyovu Sports ufite ubushake bwo kuzamura no gukorera abanyamuryango cyane cyane ko byagiye bikorwa mu bihe bitandukanye hagamijwe guteza imbere Kiyovu S.A.”

Inteko rusange ya Kiyovu Sports iteganyijwe kuba kuri iki Cyumweru, izaba hifashishijwe ikoranabuhanga (rya Webex), aho mu mataora azaba kugeza ubu uwamaze gutangaza ko aziyamamaza ari Mvuyekure Francois usanzwe anayiyobora, mu gihe Mvukiyehe Juvenal wavuzwe cyane we agongwa n’ingingo yo kuba ataramara amezi atandatu ari umunyamuryango

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka