Abanyamahanga batanu batangiye igeragezwa muri Rayon Sports ntibemeje abafana-Amafoto

Ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo nyuma y’ibyumweru hafi bibiri bari mu kiruhuko, imyitozo yagaragayemo abakinnyi bashya barimo abanyamahanga batanu

Nyuma y’aho Shampiona y’icyiciro cya mbere isubikiwe, amakipe atandukanye yahise iha abakinnyi bayo ikiruhuko, ubu amakipe menshi akaba yongeye gusubukura imyitozo.

Janvier Besala Bokungu ukina inyuma, na rutahizamu waturutse muri Congo bishyushya mbere y'imyitozo
Janvier Besala Bokungu ukina inyuma, na rutahizamu waturutse muri Congo bishyushya mbere y’imyitozo

Ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports yakoreye imyitozo mu Nzove aho isanzwe ikorera, iyi myitozo yari irimo abakinnyi bane bakomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo, umwe ukomoka Uganda, hakabamo na Jeannot wamaze kugirwa umutoza wungirije.

Karekezi Olivier na Jeannot Witakenge yihitiyemo nk'umutoza uzamwungiriza
Karekezi Olivier na Jeannot Witakenge yihitiyemo nk’umutoza uzamwungiriza

Aba bariyongera ku bandi bakinnyi bakiri bato bari gukora igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports, barimo murumuna wa Eric Rutanga, bikaba bivugwa ko aheruka gusezererwa mu ishuri ryigisha umupira rya APR Fc.

Tumushime Ally Tidjan, murumuna wa Djabel Manishimwe ubu nawe ni umukinnyi wa Rayon Sports
Tumushime Ally Tidjan, murumuna wa Djabel Manishimwe ubu nawe ni umukinnyi wa Rayon Sports

Nyuma y’iyi myitozo, umutoza Karekezi Olivier yatangaje ko kugeza ubu abakinnyi bashya baturutse hanze bataramwereka itandukaniro n’abandi yari asanzwe afite, usibye Bokungu Janvier wigeze gukina muri Kiyovu ndetse n’amakipe nka Simba yo muri Tanzania.

Yagize ati “Urebye bariya ba rutahizamu ibitego bahusha na Kone nawe arabihusha, umwe na Penaliti yatse iramunaniye, ubu ndakomeza gutegereza rutahizamu uzava muri Zambia, kuko nkeneye umuntu ugomba kuzafatanya na Diarra”

Janvier Besala Bokungu, umwe mu bo Karekezi Olivier yashimye
Janvier Besala Bokungu, umwe mu bo Karekezi Olivier yashimye

“Igikombe cy’intwari tugiye gukina kizadufasha gukomeza gusuzuma aba bakinnyi, nyuma yahoo nibwo tuzafata umwanzuro wo kumenya abo tuzagumana, ariko tugomba no guha amahirwe Tidjan (murumuna) wa Djabel akagaragaza impano ye”

Mwisezeza Djamal nawe yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports
Mwisezeza Djamal nawe yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports

Benshi mu bafana bitabiriye iyi myitozo bishyuraga 500 ndetse na 1000 Frws kugira ngo binjire, gusa abenshi batashye bavuga ko aba bakinnyi batabigaragarije nk’uko bari babyiteze, gusa bakaba ngo bazabareba mu yindi myitozo ndetse n’igikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Rayon Sports ubu uri kwitegura irushanwa ry’intwari aho izatangira ikina na Police Fc, igakurikizaho AS Kigali, nyuma bakazakina na APR Fc ku munsi wa nyuma w’irushanwa tariki ya 01 Gashyantare ubwo hazaba hizihizwa umunsi w’intwari z’u Rwanda.

Amafoto yaranze iyi myitozo

Karekezi Olivier ayoboye imyitozo
Karekezi Olivier ayoboye imyitozo
Murumuna wa Eric Rutanga witwa Olivier Habineza nawe ari gukora imyitozo muri Rayon Sports
Murumuna wa Eric Rutanga witwa Olivier Habineza nawe ari gukora imyitozo muri Rayon Sports
Uyu rutahizamu na Penaliti yisabiye ngo ayitere yahise ayitera hejuru y'izamu, Karekezi avuga ko nta tandukaniro ku bandi asanganwe yagaragaje
Uyu rutahizamu na Penaliti yisabiye ngo ayitere yahise ayitera hejuru y’izamu, Karekezi avuga ko nta tandukaniro ku bandi asanganwe yagaragaje
Ismaila Diarra ni we watsinze igitego rukumbi cyabonetse muri iyi myitozo, aha yacyishimiraga
Ismaila Diarra ni we watsinze igitego rukumbi cyabonetse muri iyi myitozo, aha yacyishimiraga
Yahise ajya guhobera Prosper Muhirwa wahose mu buyobozi bwa Rayon Sports
Yahise ajya guhobera Prosper Muhirwa wahose mu buyobozi bwa Rayon Sports
Abafana bari baje ari benshi baje kureba abakinnyi bashya
Abafana bari baje ari benshi baje kureba abakinnyi bashya
Bakoze imyitozo yabo ya mbere mu Nzove
Bakoze imyitozo yabo ya mbere mu Nzove
Uyu munyezamu ubanza ibumoso afite imyaka 14, nawe ari gukora imyitozo muri Rayon Sports
Uyu munyezamu ubanza ibumoso afite imyaka 14, nawe ari gukora imyitozo muri Rayon Sports
Bashunga Abouba utarakinnye imikino ibanza muri Rayon, ashobora kuzakinira iyi kipe mu mikino yo kwishyura
Bashunga Abouba utarakinnye imikino ibanza muri Rayon, ashobora kuzakinira iyi kipe mu mikino yo kwishyura
Lomami Felix, murumuna wa ba Loma,i ari nawe ari gukora imyitozo muri Rayon Sports
Lomami Felix, murumuna wa ba Loma,i ari nawe ari gukora imyitozo muri Rayon Sports
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muraturyohereza pe turabakunda cyane from nyakabuye

hirwa uwimana aimer yanditse ku itariki ya: 17-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka