Abanya-Maroc Rayon Sports iheruka gukura muri RAJA Cassablanca batangiye imyitozo (AMAFOTO)

Abakinnyi bakomoka muri Maroc ikipe ya Rayon Sports iheruka gutizwa na RAJA Cassablanca, bakoze imyitozo yabo ya mbere mu Rwanda

Ku Cyumweru ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakomoka mu gihugu cya Maroc ari bo Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine, bakaba barakiniraga ikipe ya Raja Casablanca yo muri Maroc.

 Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine mu myitozo yabo ya mbere muri Rayon Sports
Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine mu myitozo yabo ya mbere muri Rayon Sports
Ayoub Ait Lahssaine ukina mu kibuga hagati
Ayoub Ait Lahssaine ukina mu kibuga hagati
 Rharb Youssef ukina nka rutahizamu
Rharb Youssef ukina nka rutahizamu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo aba bakinnyi bombi batangiye imyitozo muri Rayon Sports, aho bakoranye n’abandi bakinnyi bose b’iyi kipe, bakaba byitezwe ko bashobora kugaragara mu mikino ya gicuti Rayon Sports ifite muri iki Cyumweru.

Iyi kipe ya Rayon Sports nyuma yo gukina na Musanze ndetse na AS Muhanga, kuri uyu wa Gatatu ku i Saa ine za mu gitondo izakina na Gorilla FC, naho ku wa Gatanu izakine na AS Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nkunda rayon ibirimo neZ ntawasi nikomerezaho nimeshake ihuye turayemera numugorewajye

meshake yanditse ku itariki ya: 28-09-2021  →  Musubize

Nibarebe ko bashoboye;

Ok yanditse ku itariki ya: 28-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka