Abantu 148 bafunzwe i Paris bazira urugomo nyuma yo gutsindwa kwa Paris Saint-Germain

Mu ijoro rishyira ku wa mbere tariki 24 Kanama 2020, abashinzwe umuteko mu Bufaransa bafunze abantu 148 bazira ibikorwa by’urugomo nk’uko Polisi mu Bufaransa yabitangaje kuri Twitter.

Urwo rugomo rwakurikiye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wahuje ikipe yo mu Budage ya Bayern Munich na Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa, birangira Bayern Munich yegukanye igikombe itsinze PSG igitego kimwe ku busa.

Abantu benshi biganjemo abasore bahise bajya mu mihanda y’i Paris mu murwa mukuru batangira gutwika imodoka no kumena ibirahuri by’inzu z’ubucuruzi.

Benshi muri bo bari bizeye intsinzi ikomeye, dore ko iyi kipe ya PSG yashinzwe mu 1970, mu myaka 50 imaze ari ubwa mbere yari igeze ku mukino wa nyuma wa Champions League. Ibi byatumye abafana bajya mu mihanda kubera agahinda.

Hafi y’aho aba bafana bareberaga umupira mu gihe wabaga babanje gusohoka bateza umutekano muke, Polisi igerageza kubahagarika ariko barakomeza. Umukino urangiye abarenga 5,000 bagiye mu mihanda batangira gutwika imodoka no kumena ibirahuri by’amaduka y’ubucuruzi ku mihanda, abashinzwe umutekanao babatera ibyuka bihumanya.

Mu gihe i Paris bari mu gahinda gakomeye, mu mujyi wa Marseille ho bari bishimiye ko ikipe bahora bahanganye mu mateka yatsinzwe. Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byatangaje ko bamwe mu bari mu mihanda i Marseille bagiraga bati “Ni umunsi mukuru kuko batsinzwe.”

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yanditse kuri Twitter ashima ikipe ya Bayern Munich ku ntinzi anihanganisha ikipe ya PSG ayishimira imikino myiza bakinnye mu irushanwa ayibwira ko igihe cyayo kizagera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka