Abandi batatu basezerewe mu Mavubi, umukino wa Cap-Vert wongera kwimurwa

Mu ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje gukora imyitozo, abakinnyi batatu basezerewe mu gihe haheruka kwinjiramo aba APR FC ndetse n’abakina hanze

Kuri uyu wa mBere ni bwo abakinnyi 11 ba APR FC bari bataritabira ubutumire bw’Amavubi bamaze gusanga abandi mu mwiherero, byabaye ngombwa ko hasezererwa abandi bakinnyi batatu bari bamaze ibyumweru bitatu bakora imyitozo.

Imyitozo y'Amavubi irakomeje
Imyitozo y’Amavubi irakomeje

Mu bakinnyi bahise basezererwa, harimo Iradukunda Jean Bertrand ukinira ikipe ya Gasogi United, hakabamo kandi Mico Justin na Twizerimana Marin Fabrice bakinira ikipe ya Police Fc.

Uyu mukino w’Amavubi wari uteganyijwe bwa mbere tariki 13/11 nyuma ukaza kwimurirwa tariki 11/11, ubu ukaba wongeye kwimurirwa tariki 12/11/2020, mu gihe uwo kwishyura uzabera I Kigali kugeza ubu ukiri tariki 17/11/2020.

Imyitozo ibera no kuri stade ya Kigali i Nyamirambo
Imyitozo ibera no kuri stade ya Kigali i Nyamirambo
Abakinnyi ba APR Fc barimo Tuyisenge Jacques batangiye imyitozo kuri uyu wa Mbere
Abakinnyi ba APR Fc barimo Tuyisenge Jacques batangiye imyitozo kuri uyu wa Mbere

Biteganyijwe ko iyi kipe y’igihugu izahaguruka mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 08/11/2020 n’indege yihariye, aho bamwe mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda barimo Mukunzi Yannick na Bizimana Djihad bazahurira nayo muri Cap-Vert.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka