Abana b’abakobwa b’i Muhanga bihaye intego yo kuba ibyamamare mu mupira w’amaguru

Abana b’abakobwa batarengeje imyaka 15 bo mu Karere ka Muhanga bafite intego zo bazaba abakinnyi b’ibihangange mu Rwanda no hanze.

Abo bana babitangarije kuri Stade ya Muhanga aho bari bateraniye mu rwego rw’umushinga witwa Live Your Goals ugamije gufasha b’abakobwa gukura bakunda umupira w’amaguru, umushinga uterwa inkunga n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA.

Abana b'abakobwa bagaragaza ubushake bwo gukina umupira w'amaguru
Abana b’abakobwa bagaragaza ubushake bwo gukina umupira w’amaguru

Abo bana batozwaga n’abatoza babihuguriwe, ariko by’umwihariko bakayoborwa muri iki gikorwa n’abajyanama mu mupira w’amaguru babarizwa mu ntara zose z’u Rwanda, bakanafashwa kandi n’umutoza w’abandi batoza bo muri Afurika Antoine Rutsindura.

Antoine Rutsindura yereka abana uko umupira ukinwa
Antoine Rutsindura yereka abana uko umupira ukinwa

Mu Karere ka Muhanga mu byo abana twaganiriye bagiye badutangariza, bahurizaga ku kuba bifuza kuzaba abakinnyi bakomeye b’umupira w’amaguru.

"Umukinnyi ukomeye ku isi yitwa Martha, numva nanjye nshaka gukina nkaba umukinnyi ukomeye mu Rwanda, byanakunda nkaba nanaba umukinnyi ukomeye ku Isi, kuko n’ababyeyi banjye baranshyigikira ngo nzabe umukinnyi w’umupira w’amaguru" Umwe mu bana baganiriye na Kigali Today

Umwe mu bana wavugaga ko afite inzozi zo kuzaba umukinnyi ukomeye
Umwe mu bana wavugaga ko afite inzozi zo kuzaba umukinnyi ukomeye

Madamu Rwemarika Felicite ukuriye Komisiyo y’umupira w’amaguru w’abagore muri Ferwafa ubwo yaganirizaga aba bana, yashimiye mbere na mbere ababyeyi bareka abana bakaza gukina, ndetse n’abarimu babaha umwanya wo gukina kuko mbere atari ko byagendaga

Yagize ati "Turashimira ababyeyi babareka mukaza gukina, ndetse n’abarezi bemerera abakobwa gukina, kuko kera abahungu barakinaga abakobwa bagasigara basukura ishuri, ayo mahirwe muzayabyaze umusaruro kuko turashaka ko ejo muzavamo abakinnyi beza bashobora no kuzakina igikombe cy’Afurika n’icy"isi

Madamu Rwemarika Felicite ukuriye Komisiyo y'umupira w'amaguru w'abagore muri Ferwafa ubwo yaganirizaga abana
Madamu Rwemarika Felicite ukuriye Komisiyo y’umupira w’amaguru w’abagore muri Ferwafa ubwo yaganirizaga abana

Abana bahurijwe hamwe mu Karere ka Muhanga bari 200 baturutse ku bigo bya EP St Augustin, Gs Kabgayi B, GS Gitarama na GS Nyabisindu, aho buri kigo cyari cyohereje abana b’abakobwa 50.

Nyuma y’aho iyi gahunda yari yabereye mu Karere ka Ruhango ku wa Kane, uyu munsi ikaba yari yakoereje mu karere ka Muhanga, mu cyumweru gitaha izakomereza mu turere twa Kayonza, Gicumbi na Musanze

Mu mafoto, uko byari byifashe i Muhanga

Umwana ugize ikibazo ahita yitabwaho
Umwana ugize ikibazo ahita yitabwaho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka