Abakunzi ba Musanze FC tubafitiye ideni tugomba kubishyura uyu mwaka - Kapiteni Habyarimana

Kapiteni mushya w’ikipe ya Musanze FC Habyarimana Eugene, avuga ko abakinnyi n’abatoza ba Musanze FC bafitiye abakunzi b’iyi kipe ideni ryo kubatsindira amakipe yose akomeye bagakomanga no ku gikombe mu mwaka 2020-2021.

Musanze FC yahigiye kuza mu makipe umunani ya mbere
Musanze FC yahigiye kuza mu makipe umunani ya mbere

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kamena 2020, yavuze ko ikipe ya Musanze FC ibahembera igihe, ibahera igihe agahimbazamushyi, ikabaraza ahantu heza kandi ikubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye.

Ati “Ahasigaye ni ugukora ibishoboka tugaha ibyishimo abakunzi ba Musanze FC tubatsindira amakipe akomeye arimo APR fC na Rayon Sports, tukanakomanga ku bikombe bikinirwa hano kuko ubushobozi burahari”.

Yunzemo ati “Abakunzi ba Musanze FC uyu mwaka turabibasezeranyije na bo tubasabye kutuba inyuma. Umutoza dufite ni mwiza natwe turiteguye”.

Habyarimana Eugene wakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17, yavuze ko bishoboka ko u Rwanda rwasubira mu gikombe cy’Isi.

Imyaka ine amaze muri Musanze FC yatumye agirwa Kapiteni wayo
Imyaka ine amaze muri Musanze FC yatumye agirwa Kapiteni wayo

Yagize ati “Nkurikije uko twateguwe mbere ya 2011, byanyeretse ko bishoboka igihugu giteguye neza twasubira mu gukombe cy’Isi.

Mu Rwanda hari abakinnyi benshi kandi bafite impano yo gukina umupira, ahubwo bakeneye gutegurwa bagahabwa abatoza bazi gutoza abana kuko abatoza bose si ko bashobora gutoza abana kandi abo mu gihugu barahari”.

Habyarimana Eugene ubu ni we Kapiteni mushya wa Musanze FC
Habyarimana Eugene ubu ni we Kapiteni mushya wa Musanze FC

Yakomeje agira ati “Kugira ngo tujye mu gikombe cy’Isi cya 2011 cyabereye muri Mexique mu batarengeje imyaka 17 byasabye kudutegura imyaka itatu cyangwa ibiri. Ikintu nasaba Abanyarwanda ni ukongera gutegura abana bakiri bato kandi birashoboka”.

Gukina hanze yo mu rugo imyaka irindwi mu bitumye amara imyaka ine muri Musanze FC

Kuri iyi ngingo yagize ati “Namaze imyaka irindwi nkina hanze y’iwacu aho mvuka, ni byo bitumye ngiye kumara imyaka itandatu muri Musanze FC.

Negeze muri Musanze FC 2016 nari nkumbuye gukinira iwacu cyane, mpamaze imyaka ine, nongereye indi myaka ibiri muri Musanze. Abafana baho barankunze, navuga ko niteguye kuhamara indi myaka myinshi”.

Abajijwe niba yarasabye umutoza mushya Seninga Innocent kumugira kapiteni w’ikipey Yasubije agira ati “Imyaka ine muri Musanze FC navuga ko ari yo umutoza yashingiyeho angira kapiteni kuko ntabyo nigeze nganiraho mbere yo kongera amasezerano”.

Gukina igikombe cy’Isi kimwe mu buntu byatumye Habyarimana Eugene akunda umupira

Habyarimana Eugene wambaye igitambaro cya kapiteni yagiriwe icyizere cyo kuyobora abandi bakinnyi
Habyarimana Eugene wambaye igitambaro cya kapiteni yagiriwe icyizere cyo kuyobora abandi bakinnyi

Aha yagize ati “Ntarakina igikombe cy’Isi umupira nawufataga nko kwishimisha, natekerezaga kuzakina mu makipe akomeye i Burayi.

Maze gukina igikombe cy’Isi ni bwo nakunze umupira, nawufashe nk’akazi gasanzwe kagomba kuzantuga mu buzima bwanjye”.

Kimwe mu bihe by’ingenzi yibuka ni mu mwaka wa 2009, ubwo yakinaga mu ishuri ryigishaga umupira rya SEC, avuga ko yigiyemo byinshi kuko ari bwo yari agiye kubana n’abantu benshi. Umutoza Cassambungo André watozaga iyo kipe yamufashije kumenya agaciro no gukunda umupira.

Yijeje abakunzi ba Musanze FC kubatsindira ibigugu
Yijeje abakunzi ba Musanze FC kubatsindira ibigugu

Habyarimana Eugene yatangiye gukina umupira mu mwaka wa 2009 akina mu ishuri ry’umupira rya SEC, yavuyemo ajya muri U17 yakinnye igikombe cy’Isi cyabereye Mexique. Nyuma y’igikombe cy’Isi yakinnye mu Isonga FC 2014-2016 yerekeje muri Gicumbi FC, 2016 kugeza uyu munsi ni umukinnyi wa Musanze FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka