Abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports bashyikirijwe agahimbazamusyi bemerewe na Skol (AMAFOTO)

Uruganda rwa Skol rutera inkunga Rayon Sports rwaraye rushyikirije abagize iyi kipe agahimbazamusyi ka Miliyoni 5 Frws bari babemereye nibarenga amatsinda

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo abakinnyi ndetse n’abatoza b’ikipe ya Rayon Sports bashyikirijwe agahimbazamusyi bari bemerewe na Skol, aho bari bemerewe Miliyoni 5 Frws igihe baba babashije gusohoka mu matsinda.

Tariki 30 Mata 2021, aherekejwe n’umuyobozi wa Rayon Sports ni bwo Umuyobozi wa Skol yari yasuye abakinnyi ba Rayon Sports ababwira ko kuzamuka mu itsinda barimo bazahabwa agahimbazamusyi ka Miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu gihe baba batwaye igikombe cyangwa bakaba aba kabiri, bazongererwaho Miliyoni 12 FRW.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka