Abakinnyi icyenda ntibemerewe gukina imikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona

Mu mpera z’iki cyumweru harakomeza imikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona, aho abakinnyi icyenda batemerewe gukina kubera amakarita

Guhera kuri uyu wa Gatandatu shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda iraba ikomeza, aho umukino utegerejwe ari uzahuza APR FC na Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Muri uyu mukino, myugariro wa Kiyovu Sports Dusingizimana Gilbert ntazawukina, kubera ikarita y’umutuku yabonye ku mukino wayihuje na Bugesera. Ku ruhande rw;ikipe ya APR FC nta mukinnyi n’umwe uzasiba uyu mukino kubera amakarita.

Dusingizimana Gilbert wa Kiyovu Sports ntazakina umukino wa APR FC
Dusingizimana Gilbert wa Kiyovu Sports ntazakina umukino wa APR FC

Imikino y’umunsi wa 27 iteganyijwe

Ku wa Gatandatu tariki 14/05/2022

Marine FC vs Etincelles FC (Umuganda Stadium, 15h00)
Etoile de l’Est FC vs Espoir FC (NGOMA Stadium, 15h00)
APR FC vs SC Kiyovu (Kigali Stadium,15h00)
Bugesera FC vs Gorilla FC (Bugesera Stadium, 15h00)

Ku Cyumweru tariki 15/05/2022

Gicumbi FC vs Gasogi Utd (Gicumbi Stadium, 15h00)
Musanze FC vs Rayon Sports (Ubworoherane Stadium, 15h00)
Rutsiro FC vs AS Kigali (Umuganda Stadium, 15h00)
Police FC vs MUKURA VS&L (Kigali Stadium,15h00)

Abakinnyi batemerewe gukina iyi mikino kubera amakarita

1. BISHIRA LATIF (AS KIGALI)
2. HOZIYANA KENNEDY (BUGESERA FC)
3. GANIJURU ISHIMWE (BUGESERA FC0
4. NYANDWI THEOPHILE (BUGESERA FC0
5. NSENGAYIRE SHADADI (GICUMBI FC)
6. DURU MERCY IKENNA (GORILLA FC)
7. DUSINGIZIMANA GILBERT (KIYOVU SC)
8. MUHIRE ANICET (MUSANZE FC)
9. MUNYURANGABO CEDRIC (RUTSIRO FC)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka