Abakinnyi babiri bakiniye Arsenal bari mu Rwanda muri gahunda ya #VisitRwanda

Abakinnyi babiri bahoze bakinira Arsenal yo mu Bwongereza baraye bageze mu Rwanda, aho baje muri gahunda ya Visit Rwanda

Abo ni Robert Pires w’imyaka 47 wakiniye Arsenal kuva mu 2000 kugera muri 2006 ndetse na Ray Parlour w’imyaka 48 wakiniye Arsenal hagati ya 1992 na 2004.

Ray Parlour
Ray Parlour

Aba bose bari mu ruzinduko rw’iminsi itanu aho bazasura ibice bitandukanye bigize u Rwanda birimo pariki ya Nyungwe ndetse n’iy’ibirunga, bikaba biri muri gahunda y’amasezerano u Rwanda rufitanye n’ikipe ya Arsenal muri Gahunda ya Visit Rwanda.

Ray Parlour na Robert Pires
Ray Parlour na Robert Pires
Robert Emmanuel Pires yatsindiye Arsenal ibitego 62 mu mikino 189 yayikiniye
Robert Emmanuel Pires yatsindiye Arsenal ibitego 62 mu mikino 189 yayikiniye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NUKURI NIISHEMA KU RWANDA KUBA IBIRANGIRIRE NKIBYO BIZA MU RWANDA RWA GASABO.IKIGARAGARA NUKO MU RWIMISOZI IGIHUMBI TUMAZE GUTERA IMBERE MU BYIZA BIKURURA BA MUCYERARUGENDO.KANDI IMANA NIBYIZA BIGE BIHORA MU RWACU

RUTAYISIRE DIDIER yanditse ku itariki ya: 6-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka