Abakinnyi batatu ba APR FC ntibazongera gukina muri uyu mwaka

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Ben Mousa, yemeje ko ba myugariro batatu, Buregeye Prince, Niyigena Clement na Niyomugabo Claude batazongera gukina kugeza umwaka w’imikino wa 2022-2023 urangiye, kubera imvune.

Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma y’umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, yanganyijemo na Kiyovu Sports 1-1, aho yemeje ko Buregeya Prince ufite ikibazo mu kabumbambari na Niyomugabo Claude ufite ikibazo mu ivi, shampiyona yabo yarangiye burundu.

Ati "Kuri Prince Buregeya na Claude Niyomugabo umwaka w’imikino wararangiye, bafite imvune zikomeye. Claude Niyomugabo yarabazwe ari mu rugendo rwo gukira, Prince Buregeya na we ari mu rugendo rwo gukira ariko ntabwo azakina kugeza umwaka w’imikino urangiye."

Umutoza wa APR FC yakomeje avuga ko uretse abo bavunitse, na myugariro Niyigena Clement na we umaze igihe arwaye typhoid, bigoranye ko yagaruka ngo ahite ajya mu kibuga.

Ati "Clement yarwaye typhoid, ntabwo yari yasubukura imyitozo ariko aramutse atangiye imyitozo, nyuma y’ikiruhuko cy’ukwezi biragoranye kuri we guhita agaruka mu mikino, rero biragoye cyane kubona abo batatu kugeza umwaka w’imikimo urangiye."

Aba bose bariyongeraho umunyezamu Ishimwe Pierre na Ruboneka Jean Bosco, bavunikiye muri uyu mukino wabaye ejo ku wa Gatatu, ndetse na Nsengiyuma Parfait Ir’shad, na we usanzwe ufite ikibazo cy’igufwa ryavunitse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka