Abakinnyi batandatu barimo Muhadjili ntibazakina umunsi wa 12 wa shampiyona

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, irasubukurwa kuri uyu wa Gatandatu, aho abakinnyi batandatu batemerewe gukina kubera amakarita bahawe mu mikino iheruka

Kuri uyu wa Gatandatu haraza gusubukurwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, nyuma yo guhagarikwa na Minisiteri ya Siporo ariko ikaza kongera kwemera ko ikomeza.

Hakizimana Muhadjili ntazakina na Mukura VS yahoze akinamo
Hakizimana Muhadjili ntazakina na Mukura VS yahoze akinamo

Nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, abakinnyi batandatu nib o batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 12 wa shampiyona kubera amakarita atatu y’umuhondo cyangwa amakarita atukura.

Urutonde rw’abakinnyi batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 12 wa shampiyona

1. GAKWAVU Jean Berchmas - Etincelles FC
2. KAYIGAMBA Jean Paul - Gorilla FC
3. HAKIZIMANA Félicien - Marine FC
4. ISHIMWE Fiston - Marine FC
5. NTAKIRUTIMANA Théotime - Marine FC
6. HAKIZIMANA Muhadjir - Police FC

Ishimwe Fiston wa Marines Fc, ni umwe mu bakinnyi beza iyi kipe ifite. Nawe ntazakina umukino ukomeye i Rubavu ubahuza na Etincelles
Ishimwe Fiston wa Marines Fc, ni umwe mu bakinnyi beza iyi kipe ifite. Nawe ntazakina umukino ukomeye i Rubavu ubahuza na Etincelles
Marine Fc ni yo kipe ifite abakinnyi benshi bahagaritswe
Marine Fc ni yo kipe ifite abakinnyi benshi bahagaritswe

Gahunda y’imikino y’umunsi wa 12 wa Shampiyona

Ku wa Gatandatu tariki 15/01/2022

Etincelles FC vs Marine FC, Umuganda Stadium - 15.00PM
AS Kigali vs Rutsiro FC, Kigali Stadium, 12.30PM
Rayon Sports FC vs Musanze FC, Kigali Stadium - 15.00
Espoir FC vs Etoile de l’Est FC, Rusizi Stadium - 15.00

Ku Cyumweru tariki 16/01/2022

Gorilla FC vs Bugesera FC, Kigali Stadium - 12.30PM
Kiyovu SC vs APR FC, Kigali Stadium - 15.00PM

Ku wa Mbere tariki 17/01/2022

Gasogi United vs Gicumbi FC, Kigali Stadium - 15.00
Mukura VS&L vs Police FC, Huye Stadium - 15.00

Urutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona

1. SHABANI Hussein (AS Kigali) 06
2. BIGIRIMANA Abedi (Kiyovu SC) 05
3. OCEN Ben (Musanze) 05
4. ONANA Willy Léandre (Rayon) 05
5. HAKIZIMANA Muhadjir (Police) 04
6. HASSAN Djibrine (Gasogi) 04
7. LAWAL Abubakar ( AS Kigali) 4
8. MUGUNGA Yves (APR) 04
9. MUHOZI Fred (Espoir) 04
10. NIYIBIZI Ramadhan ( AS Kigali) 04
11. NWOSU Samuel (Etoile) 04
12. OPOKU Mensah (Mukura) 4

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka