Abakinnyi bashya basaga 20 bategerejwe mu mpera z’iki cyumweru

Mu mpera z’iki Cyumweru ubwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda iza kuba ikomeza, hategerejwe bamwe mu bakinnyi batari baremerewe gukina imikino ibiri iheruka.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15/01/2020 ni bwo isoko rya’abakinnyi baturutse hanze y’u Rwanda ryafunguwe rikazafunga tariki 30/01/2020 nk’uko biteganywa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, aho buri gihugu kiba gifite amatariki cyemerewe kwinjiza abakinnyi bavuye hanze.

Mu bakinnyi bitezwe mu mpera z’iki cyumweru igihe baba bamaze kubona ibyangombwa, harimo nka Kayumba Soter na Drissa Dagnogo ba Rayon Sports, Kwizera Olivier wa Gasogi United, Sina Jerome wa Bugesera n’abandi.

Urutonde rw’abakinnyi bashya bashobora kugaragaragara mu mpera z’iki cyumweru

Rayon Sports : Kayumba Soter, Drissa Dagnogo, Ally Niyonzima

Kayumba Soter umaze gukina imikino ibiri ya gicuti azaba atangira shampiyona ahura na Espoir FC
Kayumba Soter umaze gukina imikino ibiri ya gicuti azaba atangira shampiyona ahura na Espoir FC
Drissa Dagnogo nawe ategerejwe cyane n'abafana ba Rayon Sports
Drissa Dagnogo nawe ategerejwe cyane n’abafana ba Rayon Sports

Gasogi United: Kwizera Olivier, Ndikumana Tresor

Umunyezamu Kwizera Olivier uheruka gusinyira Gasogi United nawe aritezwe
Umunyezamu Kwizera Olivier uheruka gusinyira Gasogi United nawe aritezwe

Mukura Vs: Roby Norales

AS Kigali: Abdallah Sidi Mike, Alex Ortomal

Abdallah Sidi Mike wakiniraga Vital'o yerekeje muri AS Kigali
Abdallah Sidi Mike wakiniraga Vital’o yerekeje muri AS Kigali

Bugesera: Sina Jerome, Tanyi Ziada Douglas

Kiyovu Sports: Habamahoro Vincent , Mbazo’o Nkoto Karim na Alex Cikaka

Habamahoro Vincent yasubiye muri Kiyovu Sports
Habamahoro Vincent yasubiye muri Kiyovu Sports

Musanze FC: Okechukwu Stephen Oke ,Ernest Adeola Abiodum , Zozore Alex Junior

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amakuru yumukinnyi witwa kasirye devis ubu akinahe? ese haramakuru yuko yaga ruka muri rayon .

ni twankundimana theoneste yanditse ku itariki ya: 17-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka