Abakinnyi bashya ba Kiyovu barayishinja kubabeshya amafaranga baguzwe

Bamwe mu bakinnyi baguzwe n’ikipe ya Kiyovu uyu mwaka barayishinja kubakerereza kubona amafaranga yabo bari bumvikanye ubwo bagurwaga.

Aba bakinnyi barabitangaza ngo mu gihe iyo kipe yari yaramanutse mu cyiciro cya kabiri ariko nyuma ikagaruka nyuma y’uko Isonga isezeye ngo yumvikanaga nabo ikabaha make andi ikababwia ko bayabona vuba.

Abakinnyi ba Kiyovu benshi bashya ntibarahabwa ibyo bemerewe
Abakinnyi ba Kiyovu benshi bashya ntibarahabwa ibyo bemerewe

Umukinnyi mushya wayijemo vuba utashatse ko dutangaza amazina ye yagize ati "Bampaye make andi bavuga ko azaza vuba ariko dore igihe gishize nta na Perezida ndongera kubona n’iyo muhamagaye ntanyitaba kandi ntajya anagera ku myitozo ngo mubaze, amafaranga umukinnyi aguzwe ubundi niyo akunda kumugirira akamaro aho ushobora guhita uguramo ikintu gifatika ubwo rero iyo batinze kuyaguha birapfa”

Undi nawe ati ”Mutubarize kabisa dore n’ukwezi kwapfuye nibaduhemba nayo azazire rimwe kuko bitangiye gutya ari ukubeshya shampiyona itaranatangira byazagorana, yazongera ikisanga mu bibazo nk’ibyari byatumye imanuka mu cyiciro cya kabiri”

Ikipe ya Kiyovu nyuma yo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri yagarukanye isura nshya
Ikipe ya Kiyovu nyuma yo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri yagarukanye isura nshya

Umuvugizi wa Kiyovu Omar Munyengabe nawe yemereye Kigali Today ko hari amafaranga basigaranye y’abakinnyi ariko ko buri wese bagiye bumvikana igihe bazayamuhera akanavuga ariko ko bishoboka ko icyo gihe cyagera batarayabona abizeza ko bagiye kwegera buri wese bakongera bakumvikana uburyo azabona ayo mafaranga.

Ati” Ni byo hari amafaranga twasigayemo abakinnyi ariko twagiye duha buri wese igihe tuzayamuhera kandi bamwe ntikiragera kereka umbwiye izina nkamenya niba we cyararenze kuko nabo barahari kuko niba twaramuhaye miliyoni 2 twumvikanye 3 miliyoni imwe isigaye tumubwira igihe tuzayimuhera"

"Hari igihe rero icyo gihe kigera tutarayabona bitewe n’aho twayateganyaga ariko turngera tukamwegera tukamubwira ikibazo twahuye nacyo ariko ndumva tugiye kureba abakinnyi bafite ibyo bibazo twongere turebe icyakorwa ku buryo bazayahabwa”

Nyuma yo kugarurwa mu cyiciro cya mbere Kiyovu yaguze abakinnyi benshi barimo Ndori Jean Claude, Sebanani Emmanuel Crespo, Uwihoreye Jean Paul wavuye muri Police, Mbogo Ally wavuye muri Espoir yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro bakiyongeraho umutoza ubatoza Cassa Mbungu Andre.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibahame hamwe,kiyovu yarakennye

alias yanditse ku itariki ya: 4-09-2017  →  Musubize

Mbega abakimyi batangiranye inzara abangaba kombona basonza vuba kiyov izabakizwa niki bafite inzara yomumagufa

garu yanditse ku itariki ya: 3-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka