Abakinnyi barindwi bashya bahamagawe muri 26 b’u Rwanda bazakina na Guinea

Umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Mashami Vincent, ku wa 29 Ukuboza 2021 yahamagaye abakinnyi 26 bagomba gukina imikino ibiri ya gicuti na Guinea mu ntangiriro za Mutarama 2022. Abakinnyi bahamagawe biganjemo amasura mashya akina imbere mu gihugu ndetse n’abakinnyi bashya.

Amavubi
Amavubi

Ikipe y’Igihugu ya Guinea yamaze kugera i Kigali mu rwego rwo kugira ngo yitegure imikino y’igikombe cya Afurika izitabira mu gihugu cya Cameroon guhera tariki ya 9 Mutarama 2021.

Abakinnyi bahamagawe:

Abanyezamu: Ishimwe Pierre (APR FC), Hakizimana Adolphe(Rayon Sports), Ntwali Fiacre (As Kigali).

Ba myugariro: Serumogo Ally, Nkubana Marc(Gasogi United), Niyomugabo Claude (APR FC), Rutanga Eric(Police FC), Usengimana Faustin (Police FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Niyigena Clement(Rayon Sports), Ndayishimiye Thierry(Kiyovu Sports), Buregeya Prince(APR FC).

Abakina hagati: Ruboneka Jean Bosco(APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports), Muhire Kevin (Rayon Sports), Mugisha Bonheur(APR FC), Benedata Janvier (Kiyovu Sports), Hakizimana Muhadjili(Police Fc), Joeffrey Renne Assoumani (Hillerodfodbold).

Ba rutahizamu: Sugira Ernest(AS Kigali), Usegimana Danny(Police FC), Mugunga Yves(APR FC), Byiringiro Lague(APR FC), Mugenzi Cedric (Kiyovu Sports), Muhozi Fred(Espoir FC).

Mu bakinnyi 26 Mashami Vincent yahamagaye hagaragayemo abakinnyi barindwi bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru barimo Muhozi Fred uri kwitwara neza muri Espoir FC, umunyezamu Hakizimana Adolphe na we uri gufasha ikipe ya Rayon Sports, myugariro wa Kiyovu Sports Ndayishimiye Thierry, Joeffrey Renne Assumani wa Hillerodfodbold yo muri Danemark, akaba ari na we wenyine ukina hanze wahamagawe kuko ari mu biruhuko mu Rwanda. Icyakora yari yigeze guhamagarwa mu batarengeje imyaka 23 baheruka. Hari na Mugisha Bonheur wa APR FC, Mugenzi Cedric wa Kiyovu Sports ndetse n’umunyezamu Ishimwe Pierre wa APR FC.

Umutoza Mashami Vincent yavuze ko guhamagara abakinnyi benshi bashya ari uko baba basanzwe ari beza ariko ntibabone amahirwe yo kwigaragaza bityo ko ari yo mpamvu bahawe amahirwe yo kwigaragaza.

Yagize ati “Iyo ubabonye ureba ahantu wabashakira amahirwe ukahabura ariko iyo ubonye amahirwe nk’aya, imikino myiza nk’iyi ya Guinea ikipe nziza ifite itike ya CAN wumva ko ari yo mahirwe yonyine wabaha kugira ngo bakwereke ko na bo ayo mahirwe bakomeje gutegereza uyu munsi bayabonye bakwereke icyo bashoboye”.

Amavubi aratangira umwiherero kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Ukuboza 2021.

Mu mikino y’igikombe cya Afurika (CAN), ikipe ya Guinea (Syli Nationale) iri mu itsinda rya B hamwe na Senegal, Zimbabwe na Malawi.

Amakuru yatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu aravuga ko umukino wa mbere wa gicuti w’u Rwanda na Guinea wari uteganyijwe ku itariki 02 Mutarama 2022 wimuriwe ku itariki 03 Mutarama 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka