Abakinnyi barindwi ba Waasland-Beveren ya Djihad Bizimana babasanzemo #COVID19

Ikipe ya Waasland Beveren ikinamo umunyarwanda Djihad Bizimana, yatangaje ko abakinnyi barindwi bayo babasanzemo icyorezo cya #COVID19

Nyuma y’uko hagaragaye umuntu umwe wanduye Coronavirus mu ikipe ya Waasland-Beveren, kuri uyu wa Gatatu tariki 14/10/2020 iyi kipe yaje gufata umwanzuro wo gupima abakinnyi n’abandi bakozi bose b’ikipe ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze.

Abakinnyi barindwi ba Waasland-Beveren babasanzemo COVID19
Abakinnyi barindwi ba Waasland-Beveren babasanzemo COVID19

Ibisubizo by’ibizamini byaje kugaragaza ko abakinnyi barindwi banduye Coronavirus, gusa mu bakozi ndetse n’abatoza basanga bose ni bazima, biza no gutuma imyitozo yo ku munsi w’ejo ihita isubikwa, naho abanduye bashyirwa mu kato.

Iyi kipe ya Waasland Beveren ikinamo umunyarwanda Djihad Bizimana, yatangaje ko mu rwego rwo kubaha abakinnyi bayo bataribuze gutangaza amazina y’abakinnyi banduye Coronavirus, bitandukanye n’uko andi makipe y’i Burayi ahita abigenza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka