Nyuma y’uko hagaragaye umuntu umwe wanduye Coronavirus mu ikipe ya Waasland-Beveren, kuri uyu wa Gatatu tariki 14/10/2020 iyi kipe yaje gufata umwanzuro wo gupima abakinnyi n’abandi bakozi bose b’ikipe ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze.
Ibisubizo by’ibizamini byaje kugaragaza ko abakinnyi barindwi banduye Coronavirus, gusa mu bakozi ndetse n’abatoza basanga bose ni bazima, biza no gutuma imyitozo yo ku munsi w’ejo ihita isubikwa, naho abanduye bashyirwa mu kato.
Iyi kipe ya Waasland Beveren ikinamo umunyarwanda Djihad Bizimana, yatangaje ko mu rwego rwo kubaha abakinnyi bayo bataribuze gutangaza amazina y’abakinnyi banduye Coronavirus, bitandukanye n’uko andi makipe y’i Burayi ahita abigenza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|