Abakinnyi barindwi b’ikipe ya Etincelles bafashwe bahinduye urugo akabari

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu iratangaza ko mu ijoro ryo ku itariki ya 10 Ukwakira 2021 yafashe abakinnyi barindwi bo mu ikipe ya Etincelles.

Aba bakinnyi bafashwe amasaha asanzwe yateganyijwe ingendo yarenze bafatirwa mu rugo rw’uwitwa Marie Chantal Mukeshimana bahahinduye akabari barenze ku mabwiriza asanzwe yo kwirinda Covid-19

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonavanture Twizere Karekezi, avuga ko bitari bikwiye ko abantu bakomeza kwijandika mu bikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ariko kandi ngo abarimo abakinnyi n’abandi bafite ibikorwa bituma bakurikirwa cyane n’umubare utari muto w’abaturage bari bakwiye kuba intangarugero, bakaba abafashamyumvire mu bukangurambaga.

Ati “Mu by’ukuri bariya ni bo bari bakwiye kuba intangarugero, mu kugaragaza ko bafasha urundi rubyiruko, babakangurira kurwanya iki cyorezo cya Covid-19. Iki cyorezo abantu bakwiye kumenya ko gihari ntaho cyagiye, rero uyu ntabwo ari wo mwanya wo kurenga ku mabwiriza ahubwo iki ni cyo gihe cyo gukaza amabwiriza cyane ko Leta imaze gushyiramo imbaraga nyinshi ikingira abaturage bayo, bikaba byari bikwiye kujyana no kuzamura imyumvire biciye muri abo bakaba intangarugero mu kubahiriza amabwiriza 100%”.

Nyuma yo gufatwa bahise barazwa muri stade y’Akarere ka Rubavu, baraganirizwa, bacibwa n’amande nk’uko ateganywa n’inama njyanama y’Akarere.

Abakinnyi bafashwe ni Ally Moussa, Casey Njoh, Fosso Fabrice, Karisa Samuel, Murengezi Lodrigue, Bahati Marcel, na Nsabimana Patrick.

Aba bakinnyi bafashwe nyuma y’uko mu ijoro rya tariki 09 Nzeri 2021 mu Mujyi wa Kigali hari hafashwe abandi bantu basaga ijana barimo abahanzi barimo Papa Cyangwe na Ariel Wayz bose barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka