Abakinnyi banjye bariho nabi - Umutoza wa Etincelles FC

Umutoza w’ikipe ya Etincelles FC, Radjab Bizumuremyi, avuga ko abakinnyi be babayeho nabi kuko bamaze igihe kingana n’amezi abiri badahembwa.

Etincelles FC imaze amezi abiri idahemba
Etincelles FC imaze amezi abiri idahemba

Nyuma y’umukino w’umunsi wa 21 Etincelles FC yanganyije na AS Kigali ibitego 2-2, umutoza wayo Radjab Bizumuremyi yavuze ko abakinnyi be batari bahembwa nk’uko byari byavuzwe ko bahembwe mbere y’uyu mukino.

Ati “Ibyo bababwira ngo abakinnyi bameze neza ntabwo ari byo, ntabwo bameze neza mu mutwe. Abakinnyi banjye bariho nabi ntabwo bari bahembwa.”

Radjab Bizumuremyi yakomeje avuga ko ikipe ifite ibibazo byinshi kandi ko mu gihe abakinnyi barimo n’Abanyamahanga batungwa n’icyabazanye mu Rwanda bashobora kumara iminsi 60 batarya umusaruro uzakomeza kuba uyu.

Ati “Ikipe ifite ibibazo byinshi niba nyoboye abantu(abakinnyi) 30 barimo 15 bitunze bavuye hanze bagomba gutungwa n’icyabazanye ukaba ushobora kubamaza iminsi 60 batarya cyangwa batishimye umusaruro uzakomeza kuba uyu.”

Umutoza Radjab Bizumuremyi avuga ko abakinnyi babayeho nabi kubera kudahembwa
Umutoza Radjab Bizumuremyi avuga ko abakinnyi babayeho nabi kubera kudahembwa

Ikipe ya Etincelles FC imaze gutsindwa umukino umwe(1) mu mikino 11 iheruka gukina muri shampiyona umutoza wayo asaba ubuyobozi bwayo ko babafasha abakinnyi bakabaho neza kugira ngo bakomeze gutanga umusaruro mu mikino isigaye kuko bageze aho umukinnyi amubwira ko imyitozo imunaniye kubera inzara bityo ko nk’umubyeyi ntaho yahera amusaba umusaruro.

Etincelles FC iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 34 mu gihe ku munsi wa 22 wa shampiyona izasura ikipe ya Rayon Sports kuri sitade ya Muhanga tariki ya 5 Werurwe 2023 saa cyenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka