Abakinnyi bane ntibemerewe gukina umunsi wa 22 wa shampiyona: Ibyitezwe kuri uyu munsi

Shampiyona y’icyiciro cya mbere irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, aho umukino utegerejwe uzahura rayon Sports na Kiyovu, mu gihe mu makipe arwanira kutamanuka naho bizaba bitoroshye

Ni umunsi uzongera kurangwa n’urugamba rutoroshye mu buryo bubiri
butandukanye, aho amakipe amwe azaba arwanira kuba yakwegukana igikombe cy’Amahoro, mu gihe andi makipe azaba arwanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Rayon Sports vs Kiyovu Sports, umukino w’umunsi.

Ni umukino ugihe guhuza abakeba bo kuva kera, aho Rayon Sports ya gatanu n’amanota 35, izakira Kiyovu ya mbere n’amanota 47, bivuze ko Kiyovu irusha Rayon Sports amanota 12.

Ikipe ya Kiyovu Sports kugeza ubu imaze imyaka isaga 30 itegukana igikombe cya shampiyona, uyu mwaka ni umwe mu myaka ifite icyizere cyinshi cyo kuba yakongera kucyegukana nyuma yo kuba imaze iminsi iri mu myaka y’imbere.

Kiyovu iyoboye urutonde irakirwa na Rayon Sports
Kiyovu iyoboye urutonde irakirwa na Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu yamaze gutakaza icyizere cyo gutwara igikombe, izaba inarwana ku ishema ryayo ndetse no kuba yahatanira umwanya wa kabiri, ukaba wayifasha gusohoka igihe haba hari ikipe yegukanye shampiyona n’igikombe cy’Amahoro.

Intambara ko kutamanuka mu cyiciro cya kabiri

Amakipe arwana no kutamanuka afite akazi gakomeye mu mpera z’iki cyumweru, aho Gicumbi ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona izaba yakiriye Police FC, Etoile de l’Est ya 14 yakire Mukura VS, mu gihe Etincelles ya 12 n’amanota 21 izahura na Gorilla15 n’amanota 18.

Imikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona iteganyijwe

Ku wa Gatandatu tariki 19/03/2022

Rayon Sports FC vs Kiyovu Sports (15h00, Kigali Stadium)
Gicumbi FC vs Police FC (15h00, Gicumbi Stadium)
Musanze FC vs AS Kigali (15h00, Ubworoherane Stadium)
Etoile de l’Est vs Mukura VS&L (15h00, Ngoma Stadium)

Ku Cyumweru tariki 20/03/2022

Bugesera FC vs Marines (15h00, Bugesera Stadium)
ESPOIR FC vs Gasogi United (15h00, Rusizi Stadium)
APR FC vs Rutsiro FC (15h00, Kigali Stadium)
Etincelles FC vs Gorilla FC (15h00, Umuganda Stadium)

APR FC ishaka igikombe, izakira Rutsiro yamaze kwinjira mu makipe ashobora kumanuka
APR FC ishaka igikombe, izakira Rutsiro yamaze kwinjira mu makipe ashobora kumanuka

Abakinnyi batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona

1. MBONYUMWAMI TAIBU (ESPOIR FC)
2. USABIMANA OLIVIER (ETINCELLES FC)
3. MALIPANGOU THEODORE CHRISTIAN (GASOGI UNITED)
4. ISHIMWE CHRSTIAN (AS KIGALI)

Abamaze gutsinda ibitego byinshi kugeza ubu

1. SHABANI HUSSEIN 12 (AS KIGALI)
2. NWOSU CHUKWUDI SAMUEL 10 (ETOILE DE L’EST FC)
3. HASSAN BRAHIM DJIBRINE 9 (GASOGI UNITED)
4. BIGIRIMANA ABEDI 8 (KIYOVU SC)
5. MENSHAH OPOKU WILLIAM 7 (MUKURA VS&L)
6. NDAYISHIMIYE ANTOINE DOMINIQUE 7 (POLICE FC)
7. ADEAGA ADESHOLA JOHNSON 6 (GORILLA FC)
8. ISHIMWE FISTON 6 (MARINE FC)
9. OCEN BEN 6 (MUSANZE FC)
10. USENGIMANA DANY 6 (POLICE FC)

Urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona (Imikino, ibitego izigamye, amanota)

1 Kiyovu 21 16 47
2 APR 21 18 45
3 Mukura 21 10 37
4 AS Kigali 21 11 35
5 Rayon 21 04 35
6 Police 21 09 31
7 Musanze 21 08 31
8 Marine 21 -6 26
9 Espoir 21 -5 24
10 Gasogi 21 -5 23
11 Rutsiro 21 -6 21
12 Etincelles 21 -08 21
13 Bugesera 21 -4 20
14 Etoile 21 -15 19
15 Gorilla 21 -6 18
16 Gicumbi 21 -18 15

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka