Abakinnyi bamwe b’Amavubi basezerewe mbere yo gutangira umwiherero wa kabiri

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bari bamaze iminsi bari mu karuhuko, bamaze gusubira mu mwiherero wo gutegura imikino ibiri bazakina na CAP-Vert

Kuri uyu wa mbere ni bwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi basubukuye umwiherero, aho babanje gupimwa icyorezo cya Coronavirus nyuma y’icyumweru bari bamaze mu karuhuko.

Mu ikipe yasubukuye imyitozo harimo abakinnyi 10 muri 11 ba APR FC bahamagawe ariko ntibahite batangirana n’abandi imyitozo, hakaba haburamo Bizimana Yannick we utagiriwe icyizere n’abatoza b’ikipe y’igihugu.

Mu bakinnyi bari bakoze imyitozo ya mbere mu Mavubi, harimo barindwi batongeye guhamagarwa, abo barimo Bayisenge Emery (As Kigali FC), Ndekwe Felix (As Kigali FC), Kalisa Rashid (As Kigali FC), Usengimana Faustin (Police FC), Iradukunda Eric (Police FC), Bizimana Yannick (APR FC), ndetse na Sugira Ernest wavunikiye mu myitozo ya mbere.

Emery Bayisenge ntiyitabiriye icyiciro cya kabiri cy'imyitozo
Emery Bayisenge ntiyitabiriye icyiciro cya kabiri cy’imyitozo

Uyu mukino ubanza uzabera kuri Stade yitwa Estadio Nacional ’’Blue Shark’’ Cabo Verde, ukazatangira ku I Saa Kumi n’ebyiri zuzuye ku isaha yo mu Rwanda, naho uwo kwishyura ukazaba tariki 17/11/2020 I Kigali mu Rwanda.

Abakinnyi bongeye gupimwa COVID-19 mbere yo gusubira mu mwiherero
Abakinnyi bongeye gupimwa COVID-19 mbere yo gusubira mu mwiherero
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka