Abakinnyi ba Sunrise FC banze gukora imyitozo,ubuyobozi burabihakana

Kuri uyu wa Gatatu, abakinnyi ba Sunrise FC banze gukora imyitozo kubera uduhimbazamusyi tw’imikino ine bavuga ko batari bishyurwa.

Abakinnyi ba Sunrise FC banze gukora imyitozo kuri uyu wa Gatatu
Abakinnyi ba Sunrise FC banze gukora imyitozo kuri uyu wa Gatatu

Amakuru Kigali Today yahawe numwe mu bakinnyi yayemereye ko koko uyu munsi batakoze imyitozo kubera imikino ine batarahabwa uduhimbazamushyi twayo.

Ati”Ni byo uyu munsi ntabwo twitoje, dufite ibibazo tugomba gukemura n’abayobizi bacu.Turi gusaba uduhimbazamusyi tw’imikino ine tutishyuwe.”

Ubuyobozi bwa Sunrise FC bubivugaho iki?

Visi Perezida w’ikipe ya Sunrise FC Hilary Hodari nawe aganira na Kigali Today we yavuze ko imyitozo yakozwe ahubwo bakanga kujya mu mwiherero.

“Imyitozo yo yakozwe barabeshya, umutoza yambwiye ko bari gukora nta kibazo ahubwo hari hari gahunda yo gutangira umwiherero uyu munsi icyo babwiye umutoza ni uko batawujyamo batabonye uduhimbazamusyi twabo.”

Ku ngano y’uduhimbazamusyi uyu muyobozi yavuze atari utw’imikino ine ahubwo ahubwo ari dutatu duterwa no gukubirwa kabiri ku mukino wa Kiyovu Sports batsinze.

Ati ”Dufite uduhimbazamusyi twabo tubiri. Ejo bundi kuri Kiyovu Sports twabakubiye agahimbazamusyi inshuro ebyiri n’undi mukino waherukaga. Amafaranga yagombaga kuboneka uyu munsi cyangwa ejo.”

Abakinnyi ba Sunrise FC ntabwo bumva uburyo badahabwa uduhimbazamusyi twabo nyamara baratsinze ikipe ya Kiyovu Sports
Abakinnyi ba Sunrise FC ntabwo bumva uburyo badahabwa uduhimbazamusyi twabo nyamara baratsinze ikipe ya Kiyovu Sports

Uyu muyobozi wabyutse aza mu Mujyi wa Kigali avuga ko iyo atagira izindi gahunda abakinnyi bagombaga kurara babonye amafaranga yabo kuko byanatewe n’uko amafaranga yavuye mu mukino wa Kiyovu Sports winjije abantu benshi nayo yari ataragera kuri konti.

Sunrise FC iheruka kumara icyumweru mu mwiherero yitegura umukino w’umunsi wa 29 wayihuje na Kiyovu Sports tariki 21 Gicurasi 2023 umukino yanatsinze igitego 1-0 ikagabanya amahirwe Kiyovu Spors yari ifite yo kwegukana igikombe kuko yahise itakaza umwanya wa mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka