Abakinnyi ba Sunrise bakomeje gutaka inzara mbere yo guhura na APR.

Abakinnyi b’ikipe ya Sunrise bakomeje gutangaza ko bakomeje kubangamirwa n’ikibazo cy’imirire aho ngo hari n’igihe baburara.

Amakuru agera kuri Kigali Today ni uko ngo imibereho y’aba bakinnyi itari myiza dore ko ngo no ku wa 08 Gicurasi 2017 hari ababwiriwe bakanaburara bitewe n’ikibazo cy’ibiryo gikomeje kubabera imbogamizi.

Sunrise yugarijwe n'ikibazo cy'amikoro, ishobora kutabasha gukina umukino wa APR Fc wo kuri uyu wa Gatatu
Sunrise yugarijwe n’ikibazo cy’amikoro, ishobora kutabasha gukina umukino wa APR Fc wo kuri uyu wa Gatatu

Iki kibazo cyongeye gufata intera nyamara habura amasaha make ngo iyi kipe ibarizwa mu karere ka Nyagatare mu ntara y’i Burasirazuba ihure na APR mu gikombe cy’amahoro kuri uyu wa gatatu taliki ya 10 Gicurasi 2017, umukino Sunrise igomba no kwakira ku buryo ngo hari igihe itanawukina.

Umwe mu babana n’iyi kipe utashatse ko amazina ye atangazwa avugana na Kigali Today yayihamirije aya makuru aho yagize ati ”Ni byo dukomeje kubaho nabi nk’ejo (ku wa 8 Gicurasi) hari bamwe batariye banywa igikoma gusa kubera batetse akawunga gusa yaba ku manywa na nimugoroba kandi n’ubusanzwe hari abatakarya”

Umutoza wa Sunrise Cassa Mbungo Andre yirinze kugira icyo avuga kuri iki kibazo aho yavuze ko amakuru arambuye y’ibibazo bivugwa mu ikipe dore ko nawe yemeje ko birimo n’ubwo atavuze ibyo ari byo byabazwa ubuyobozi bw’ikipe.

Baritana bamwana ku muntu ugomba gutanga amakuru y’ikipe …

Ndungutse Jean Bosco Perezida w’ikipe ya Sunrise yirinze kugira amakuru atangaza kuko ku murongo wa Telefoni igendanwa yavuze ko nta makuru afite ahubwo ko yabazwa umunyamabanga cyangwa umuvugizi ariko nabo tubahamagaye banga kugira amakuru batangaza aho nabo bavuze ko amakuru y’ikipe atangazwa na Perezida.

APR Fc ishobora koroherwa n'uyu mukino, aho izahura n'ikipe iri mu bibazo
APR Fc ishobora koroherwa n’uyu mukino, aho izahura n’ikipe iri mu bibazo

Amakuru yandi atugeraho ni uko ngo n’ako kawunga kaboneka bigoranye dore ko ngo no mu ijoro ryakeye (ku wa mbere) akabonetse ari umuntu ku giti cye watanze amafaranga yo kukagura.

Uretse kandi iki kibazo cy’inzara ngo hari n’ibindi bibazo bugarije ikipe birimo kuba abakinnyi bamaze amezi 3 badahembwa ntibabone n’agahimbazamusyi k’umukino.
Sunrise yatangiye neza Shampiyona ariko igenda isubira inyuma buhoro buhoro ikaba ibarizwa ku mwanya wa 10 n’amanota 30 aho irushwa na Rayon ya mbere amanota 34

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ikipe bayikuriye iki i Rwamagana? ko yari ikipe nziza kandi ikomeye , ihemba neza

jo yanditse ku itariki ya: 9-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka