Abakinnyi ba Senegal bunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye ku Gisozi

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Senegal yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, maze bunamira inzirakarengane zihashyinguye

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, taliki ya 30 Gicurasi 2016, abagize ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Senegal " Lions de la Téranga", basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, maze bashyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

Abakinnyi ba Senegal bunamira inzirakarengane za Jenoside zishyinguye ku Gisozi
Abakinnyi ba Senegal bunamira inzirakarengane za Jenoside zishyinguye ku Gisozi
Benshi batangajwe n'ibyo babonye
Benshi batangajwe n’ibyo babonye
Sadio Mane na bagenzi be berekwa Filime igaragaza uko Jenoside yakozwe mu Rwanda
Sadio Mane na bagenzi be berekwa Filime igaragaza uko Jenoside yakozwe mu Rwanda

Aba bakinnyi, abatoza, ndetse n’abandi bagize iyi kipe, bakigera ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, batangajwe n’ibyabaye mu Rwanda, ndetse banatangaza ko bitandukanye n’ibyo bajyaga bumva mu bitangazamakuru.

Basobanurirwa amateka y'uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe
Basobanurirwa amateka y’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe
Bashyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane
Bashyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane
Batanze ubutumwa bw'amahoro
Batanze ubutumwa bw’amahoro
Cheikhou Kouyaté, Kapiteni wa Senegal yagize ati "Harakabaho amahoro muri Afurika"
Cheikhou Kouyaté, Kapiteni wa Senegal yagize ati "Harakabaho amahoro muri Afurika"

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal Aliou Cissé wavuze mu izina ry’abagize iyi kipe, yatangaje ko ibyabaye mu Rwanda byagakwiye kubera urugero isi yose, maze bakamenya ko abantu bose ari bamwe badakwiye gutandukanywa n’amoko.

Aliou Cissé yagize ati "Ibyo tubonye hano birababaje cyane, ubundi ibi by’amoko ntibinabaho byazanywe n’abakoloni, ntabwo byagakwiye kuba bidutanya, ibi rero byabaye mu Rwanda tugomba kubyubakiraho maze isi yose ikabana mu mahoro nta vangura"

"Abakinnyi benshi bari muri iyi kipe yacu bavutse mu myaka ya 1990, 1991, 1992, 1993, 1994, nabo ibyo babonye hano byabaye bakiri bato, ariko uyu mwanya bose bavuye aha bamaze gusobanukirwa ibyago byabaye ku banyarwanda, ndacyeka kandi ko bizatuma basakaza ubutumwa bw’amahoro" Aliou Cissé aganira n’itangazamakuru

Iyi kipe ya Senegal ikaba isuye urwibutso rwa Kigali nyuma y’aho imaze icyumweru kirenga iri mu Rwanda aho iri kwitegura umukino uzayihuza n’u Burundi mu mpera z’iki cyumweru, iyi kipe kandi ikaba yaranatsinze u Rwanda ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Andi mafoto

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka