Abakinnyi ba Rayon Sports banyomoje ubuyobozi babushinja guhagarika amasezerano batabyumvikanyeho

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports babinyujije kuri Kapiteni w’iyi kipe Eric Rutanga, banyomoje ubuyobozi bwahagaritse imishahara yabo, bukavuga ko bwabyumvikanye n’abakinnyi kandi nta biganiro byo guhagarika imishahara bigeze bamenyeshwa.

Abakinnyi ba Rayon Sports ntibakozwa ibyo guhagarika imishahara kuko byakozwe bataganirijwe
Abakinnyi ba Rayon Sports ntibakozwa ibyo guhagarika imishahara kuko byakozwe bataganirijwe

Kuwa mbere tariki ya 20 Mata 2020 ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports binyuze mu itangazo ryasinyweho na Perezida w’iyi kipe Munyakazi Sadate, bwamenyesheje abakinnyi ko imishahara yabo ihagaritswe guhera mu kwezi kwa Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio kuri uyu wa mbere, umuvugizi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza, yagize ati “Yego ni byo twumvikanye n’abakinnyi bacu ko tugomba guhagarika amishahara yabo kuko yaba twebwe ndetse na bo, ntawe uri kubahiriza ibikubiye mu masezerano ku mpamvu zitaduturutseho”.

Ibaruwa Rayon Sports yandikiye abakozi bayo ihagarika amasezerano
Ibaruwa Rayon Sports yandikiye abakozi bayo ihagarika amasezerano

Aya magambo yiriwe mu itangazamakuru ndetse n’ibaruwa bandikiwe bisa n’ibyababaje abakinnyi b’iyi kipe.

Binyuze kuri Kapiteni w’iyi kipe Rutanga Eric, abakinnyi basubije Rayon Sports ko ibyo bakoze ari amakosa kuko batigeze babibaganirizaho ngo bumvikane.

Muri iyi baruwa yasinyweho na Rutanga Eric, avuga ko abakinnyi bagomba guhembwa ukwezi kwa Werurwe kuko bagukozemo iminsi 15.

Ikindi yagarutseho ni uko abakinnyi bababajwe n’uko icyemezo cyo kubahagarikira imishahara bagifashe mu kwezi kwa Werurwe, imyanzuro igasohoka mu kwezi kwa Mata kandi baragiranye ibiganiro bitandukanye.

Ibaruwa abakinnyi bandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports
Ibaruwa abakinnyi bandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports

Uyu mukinnyi uhagarariye abandi bakinnyi yasoje ibaruwa ye asaba ubuyobozi bwa Rayon Sports kwisubiraho ku cyemezo bafashe cyo guhagarika imishahara, ahubwo bakegera abakinnyi ndetse n’abandi bakozi bakabyumvikanaho.

Rayon Sports yabaye ikipe ya gatatu mu Rwanda nyuma ya Musanze FC na Espoir FC, zihagaritse imishahara y’abakozi bayo kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuyogoza isi n’umupira w’amaguru urimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

jye ngendeye kubyo rutanga yatangaje ubuyobozi bwareyo nibwisubireho jye nkumukunzi wa rayon nibisubireho ariko sarpong bamuhane kubyo yatangaje kt radio turabemera huye gishamvu kadahokwa

samuel kwizera yanditse ku itariki ya: 21-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka