Abakinnyi ba Rayon Sports bandikiye Munyakazi Sadate batakamba, banagaragaza impungenge z’ahazaza

Mu izina ry’abakinnyi ba Rayon Sports, Kapiteni wayo Rugwiro Hervé yandikiye Perezida wa Rayon Sports amugaragariza ibibazo abakinnyi bafite

Kuri uyu wa Kabiri Rugwiro Hervé kapiteni wa Rayon Sports, yandikiye Munyakazi Sadate uyobora iyi kipe, amugezaho ibibazo abakinnyi ahagarariye bafite, ariko ananenga uburyo ibyo bibazo bagejeje ku buyobozi nta kintu na kimwe babikoraho.

Rugwiro yandikiye Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports
Rugwiro yandikiye Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports

Muri iyi baruwa aba bakinnyi bagaragaje ingingo zirindwi, aho mbere na mbere abakinnyi bagaragaje impungenge z’uko kuva amasezerano yabo yahagarikwa kubera COVID-19, batarongera kumenyeshwa niba bakiri abakozi b’ikipe, aho amezi atatu ateganywa n’amategeko yamaze kurangira.

Aba bakinnyi batangaza ko kugeza ubu ikipe igomba kubahemba imishahara yo kuva mu kwezi kwa gatatu kugera mu kwa munani dusoje, bakanishyuza andi mafaranga arimo ayo kugurwa (recrutements), uduhimbazamusyi n’ibindi bemererwa n’ikipe.

Rugwiro Hervé kandi yagaragaje ko abakinnyi babayeho nabi, anavuga ko hari abagiye barware bakabura ubufasha, ndetse anasaba ko hajyaho itsinda ryasura abakinnyi mu ngo zabo bakareba imibereho mibi avuga babayeho.

Aba bakinnyi kandi bananenze ubuyobozi bw’iyi kipe bavuga ko ibibazo babugejejeho nk’uko bari babyumvikanye mu mwiherero nta kintu bigeze babikoraho, ibyo bikaba birimo ko hari bamwe mu bakinnyi basohowe mu mazu bakodesha.

Ibaruwa irambuye aba bakinnyi bandikiye Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nange ndongera kugitekere o mugenzi wange yatanze kwishyira kugasozi nibwo wishyurwa ese rugwiro kuba capitain bivuze ikijyubanze umenye impamvu bakugizewe

Alias yanditse ku itariki ya: 1-09-2020  →  Musubize

Nange ndongera kugitekere o mugenzi wange yatanze kwishyira kugasozi nibwo wishyurwa ese rugwiro kuba capitain bivuze ikijyubanze umenye impamvu bakugizewe

Alias yanditse ku itariki ya: 1-09-2020  →  Musubize

Nibyo ibibazo biri hose uretse ko Mugomba koroherana mwese kdi umuti sukwishyira kukarubanda,mwitabaza itangazamakuru siryo rizabishyuriza,nacyane ko rayon ntahandi ikura uretse ku bibuga,aya abaterankunga muge muyabara mwayabonye,uyu mugabo perezida wanyu muragiramgo ayakure he,cyakora azabasarangaye turiya twa fifa ngirango ninatwo dushobora kuba turi kukuvugisha amangambure mukishyira jukarubanda,gusa byago ntukabure,rayon yige umuco wo kwizigamira,akaboko karekare kabamwe bitwikira kuba abafana,ubukunzi,imena... ....babivemo ikipe yakomera ndetse ikaba ikipe itinyitse muri afrika,naho ubundi kuba perezida wanyu aba ntakintu ababwira nuko ntakintu aba afite muri iyi sanduku yanyu,perezida nkaba namugira inama yo kugaragariza ingano yimishahara kugera mukwa 8 bakayishyura bahereye kuri ariya ya fifa,hanyuma azabura abo bakunzi banyu bazayteranye bayabishyure niba atari abavuga kumunwa gusa,ikindi nawe captaine sibyiza kwimena inda ngo amabanga yikipe uyashyire kukarubanda ku itangazamakuru iyo nzira wakoresheje siyo

gasamagera yanditse ku itariki ya: 1-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka