Abakinnyi ba Rayon Sports bahawe agahimbazamusyi mbere yo guhura na mukeba w’ibihe byose

Abakinnyi bose b’ikipe ya Rayon Sports bahawe amabahasha arimo agahimbazamusyi bagenewe na Kompanyi ya MK Sky Vision inayoborwa n’umukunzi wa Rayon Sports

Mbere y’uko ikipe ya Rayon Sports ikina Kiyovu Sports kuri uyu wa Kane, abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bemerewe agahimbazamusyi k’ibihumbi 50 Frws kuri buri wese, aya akaba atandukanye n’agahimbazamusyi ikipe isanzwe ibagenera.

Sadate ashyikiriza Manzi Thierry, ubutumwa bw'abakinnyi ba Rayon Sports
Sadate ashyikiriza Manzi Thierry, ubutumwa bw’abakinnyi ba Rayon Sports

Ni amafaranga bashyikirijwe ku myitozo bakoreye mu Nzove kuri uyu wa Kabiri, bakaba bayahawe n’umukunzi wa Rayon Sports ariko unakuriye Ikompanyi yitwa MK Sky Vision, iyi ikba ari umwe mu bafatanyabikorwa bari gukorana na Rayon Sports muri iyi minsi.

Mu kiganiro twagiranye na Munyakazi Sadate yadutangarije ko ari muri gahunda yo gutera akanyabugabo aba bakinnyi, ndetse no gukomeza gukangurira abakunzi ba Rayon Sports kwitabira gahunda ya MK Card igamije gufasha rayon Sports kuba yazaniyubakira Stade.

Yagize ati " Kuva kuri Sogokuru nakuze mbwirwa ko Kiyovu SC ari we mukeba wa Rayon Sports, Kugira ngo mbereke ko uyu mukino ufite agaciro , nabazaniye igice cy’agahimbazamusyi nabemereye, andi nkazabayabahera ku kibuga bamaze gutsinda Kiyovu"

Rayon Sports irakira Kiyovu Sports kuri uyu wa Kane i Nyairambo, aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitatu ahasigaye hose, 5000 Frws, 10000 Frws ndetse na 20000 Frws.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka