Mu butumwa bw’amashusho bwashyizwe ahagaragara n’ikipe ya Paris Saint-Germain ndetse na Visit Rwanda, bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Paris Saint-Germain bagaragaje ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda bifuza gusura.
Ni amashusho agaragaramo abakinnyi nka Alessandro Florenzi, Ángel Di María, Moise Kean, Abdou Diallo, Rafinha Alcantra, Pablo Sarabia na Danilo Pereira, aho buri wese yanatangaje abandi bakinnyi yifuza kuzana na bo mu Rwanda.
Alessandro Florenzi yatangaje ko yifuza gusura amashyamba, ariko by’umwihariko ishyamba rya Pariki ya Nyungwe, akifuza kuba yazasura u Rwanda ari kumwe na Leandro Paredes.
Umunya-Argentine Ángel di Maria yatangaje ko na we yifuza gusura amashyamba arimo na Pariki ya Nyungwe, urusobe rw’ibinyabuzima, n’ibindi byiza bitatse u Rwanda.
Ángel di Maria kandi wifuza kuba yazana na Neymar cyangwa Marquinhos mu Rwanda, avuga ko yifuza no gusura inyamaswa zo mu gasozi, aho mu Rwanda ashobora kuhabona Intare, Ingwe, Imbogo, inkura ndetse n’inzovu.
Moise Kean, we yatangaje ko yifuza kumenya byinshi ku muco nyarwanda, agasura n’aho abami babaga batuye, ndetse akanirebera inka nyarwanda zizwi nk’inyambo.
Moise Kean yavuze ko yifuza kuza mu Rwanda ari kumwe na Mitchel Bakker cyangwa Thilo Kehrer, akaba yanasura inyamaswa akunda cyane “Ingagi zo mu misozi”
Abou Diallo we yatangaje ko yifuje kwirebera ibyiza bitatse u Rwanda ari mu kirere, yifashishije kajuguju za Akagera Aviation, agasobanukirwa byimbitse amateka akungahaye y’u Rwanda.
Diallo kandi avuga ko na we yifuza kureba Inyambo zo mu Rwanda, akanamenya byinshi ku bami ba kera ndetse n’uko babagaho aho bari batuye. Yifuza gusura u Rwanda ari kumwe na Sarabia, Moise Kean cyangwa se Idrissa Gana Gueye.
Rafinha Alcantra we yifuza gusura u Rwanda akanarara mu ihema, akabasha kwirebera ingagi zo mu birunga, akifuza kuzana mu Rwanda na Neymar.
Pablo Sarabia na we yifuza kureba ibyiza bitatse u Rwanda ari muri kajugujugu, akabasha guhura n’ingagi zo mu birunga.
Danilo Pereira we yatangaje ko yifuza gutembera u Rwanda n’igare, akareba ingagi zo mu birunga, akifuza kandi na we kuzana n’umunya-Brazil Neymar.
Reba hano uko babisobanura muri iyi Video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|