Abakinnyi ba Musanze batangiye kuyivamo kubera kugabanyirizwa imishahara

Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze burahakana ko bwaba bwarasabye abakinnyi ko bagabanya imishahara bahabwaga kubera kugabanuka kw’ingengo y’imari

Mu minsi ishize hafashwe umwanzuro w’uko ingengo y’imari igenerwa amakipe afashwa n’uturere yagabanuka, aho ingengo y’imari igenerwa siporo itagomba kurenga milioni 60 muri rusange mu mikino yose.

Ikipe ya Musanze bamwe mu bakinnyi ngo bashobora kuyicika
Ikipe ya Musanze bamwe mu bakinnyi ngo bashobora kuyicika

Ibi byatumye amafaranga yagenerwaga amakipe mu turere tumwe na tumwe ahita agabanuka, aho nka Nyagatare yageneye ikipe ya Sunrise Milioni 60 zivuye kuri Milioni 120, Amagaju agenerwa milioni 25 zivuye kuri Milioni 80.

Mu ikipe ya Musanze naho, haravugwa ko hari bamwe mu bakinnyi baba baramaze kumenyeshwa ko imishahara bahembwaga igiye kugabanuka, bituma bamwe batangira kwerekza mu yandi makipe, aho bivugwa ko Peter Otema yamaze kwerekeza muri Police Fc, Wai Yeka akerekeza muri Kiyovu Sports.

Ni imwe mu makipe agira abafana benshi bakunda kuyishyigikira
Ni imwe mu makipe agira abafana benshi bakunda kuyishyigikira

Mu kiganiro KT Radio yagiranye na Masumbuko Moussa, Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Musanze, yatangaje ko kuva shampiona yarangira nta nama bagiranye n’abakinnyi ngo babamenyeshe ko bagabanirizwa imishahara, gusa avuga ko abarangije amasezerano badakeneye bari kubareka bakagenda

Yagize ati "Umuntu se yagenda afite amasezerano? Peter Otema aracyadufitiye umwaka, Wai Yeka we amasezerano yararangiye ni uburenganzira bwe kugenda, nta kindi twumva tumukeneyeho, iyo tumukenera twari kumugumana, gusa twe kugeza ubu ababishinzwe mu karere ntibaratubwira ingengo y’imari bazagenera ikipe.

Wai Yeka ngo ikipe yaramuretse kuko itakimukeneye
Wai Yeka ngo ikipe yaramuretse kuko itakimukeneye

"Abarangije amasezerano bahabwa amabaruwa abemerera kuba bajya mu yandi makipe, naho nyuma ya Shampiona nta nama yabaye ngo tubabwire ko bagiye kugabanirizwa imishahara"

Mu kiganiro twagiranye n’umwe mu bakinnyi b’ikipe ya Musanze, yadutangarije ko hari abakinnyi yumva ko bagiye kwerekeza mu yandi makipe, ndetse hakaba hari n’abagiye kugabanirizwa imishahara bitewe no kugabanuka kw’ingengo y’imari

Ygiaze ati "Hari abakinnyi numvise bagiye ariko sinzi niba ari byo koko, ubu twe dutegereje umwanzuro wa nyuma w’abayobozi, ariko hari abo tuzi bari kwishakira uko bava mu ikipe ya Musanze banasaba impapuro zibarekura"

"Tuzicarana n’ikipe turebe icyo amasezerano yacu avuga, kuko kumva ngo tuzajya duhembwa ibihumbi 120, byagorana nko ku bantu bafite imiryango batunze, twumva uwo mwanzuro bagakwiye kuwushyira mu bikorwa nka nyuma y’imyaka ibiri"

Ikipe ya Musanze ni imwe mu makipe afashwa n’uturere atarakunze kugaragaza ibibazo by’amikoro kuva yazamuka mu cyiciro cya mbere, ikaba yarasoje Shampiona y’uyu mwaka iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 35.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka