Abakinnyi ba Mukura basabwe gutegereza amezi atanu bakabona guhembwa

Abakinnyi b’ikipe ya Mukura VS bategereje ko amezi atanu yuzura kugira ngo bahembwe imbumbe y’umushahara w’amezi atanu. Tariki ya 14 Mata 2020 ni bwo amezi atanu azaba yuzuye abakinnyi b’iyi kipe yambara umuhondo n’umukara, Mukura Victory Sports et Loisirs badahembwa.

Abakinnyi ba Mukura VS bagiye kumara amezi atanu badahembwa
Abakinnyi ba Mukura VS bagiye kumara amezi atanu badahembwa

Umwe mu bakinnyi waganiriye na Kigali Today utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Mbere y’uko duhura na Bugesera FC ku munsi wa 24 wa shampiyona, Perezida wa Mukura Nizeyimana Olivier yatubwiye ko ibiganiro yagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye havuyemo ko bazahemba amezi atanu yuzuye”.

Yakomeje avuga ko ubuzima bukomeye kuko bigoranye kumara amezi atanu ukora udahembwa.

Tariki ya 14 Werurwe 2020, ni bwo umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutenge Ange, yahuye n’abakinnyi b’iyi kipe ababwira ko bategereje ko amezi atanu yuzura kugira ngo babahembe amafaranga yose.

Abakinnyi ba Mukura VS baheruka umushahara w’ukwezi kwa 11 umwaka ushize wa 2019.

Bavuga ko nubwo ubuzima bubakomereye bagerageje gutanga ibyo bafite byose ngo iyi kipe yitware neza muri shampiyona

Mukura VS iri ku mwanya wa kane muri shampiyona, aho ifite amanota 41 mu mikino 24 imaze gukina. Muri iyi mikino yatsinzemo imikino 12, itsindwa irindwi inganya imikino itanu. Mu gikombe cy’amahoro yatomboye Rayon sports mu mikino ya 1/8.

Turacyarimo gushaka ubuyobozi bwa Mukura VS ngo bugire icyo buvuga kuri aya makuru atangazwa n’abakinnyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka