Abakinnyi ba Kirehe bahagaritse imyitozo nk’uko bari baherutse kubitangaza

Umutoza wa Kirehe yisanze ku kibuga wenyine, nyuma y’aho abakinnyi bari batangaje ko bazahagarika imyitozo nyuma y’umukino wabahuje na Etincelles

Kuri uyu wa Kabiri ku kibuga cy’imyitozo cya Kirehe, umutoza ubwo yari yiteguye gukoresha imyitozo, yisanze ku kibuga wenyine kuko nta mukinnyi n’umwe wigeze ahakandagira nk’uko baheruka kubitangaza.

Abakinnyi ba Kirehe bahagaritse imyitozo
Abakinnyi ba Kirehe bahagaritse imyitozo

Abakinnyi bose b’ikipe ya Kirehe, mu minsi ishize badikiye ibaruwa ubuyobozi bayimenyeshako nibidahabwa imishahara y’amezi ane bafitiwe, bazakina umukino wa Etincelles gusa ubundi bagahita bahagarika imyitozo ndetse n’indi mikino isigaye ntibayikine.

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Kirehe Fc ngo bagire icyo bavuga kuri iki kibazo, ariko ntibyakunze kuko abo twagerageje batitabaga Telephone.

Kugeza ubu ikipe ya Kirehe iuri ku mwanya wa 15 ku rutonde rwa Shampiyona rw’agateganyo n’amanota 21, ikaba isigaje gukina imikino ine ya Shampiyona mu gihe kuri uyu wa Gatanu yagombaga kwakirwa na Mukura VS kuri Stade Huye.

Ibaruwa abakinnyi baheruka kwandika

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka