Abakinnyi ba Gicumbi FC na Musanze FC basuye indaki yahoze ari iya Perezida Kagame

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’abakinnyi bose b’amakipe abiri y’umupira w’amaguru yo muri iyo ntara bagiriye uruzinduko ku ngoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora u Rwanda, batahana intego yo guharanira intsinzi.

Abakinnyi basuye indaki yahoze ari iya Perezida Kagame
Abakinnyi basuye indaki yahoze ari iya Perezida Kagame

Ni uruzinduko rwabaye tariki 01 Nzeri 2019, aho abo bakinnyi basuye iyo ngoro bagira n’amahirwe yo kwinjira mu ndaki yahoze ari iya Perezida Kagame mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney wari kumwe n’abo bakinnyi, yatangarije Kigali Today impamvu nyamukuru y’urwo rugendo.

Ati “Twabajyanye ku Mulindi kubera ko ibyahavuye ari byo byubaka igihugu cyacu. Twazanyeyo kugira ngo na bo binjire mu ndaki, basure indaki ya Afande batekereze, bashyire ubwenge ku gihe noneho ibyo bakora byose bajye babikora bazirikana aho ubutwari bw’igihugu cyacu bwaturutse.

Abayobozi n'abakinnyi babwiwe amateka mbere yo kwinjira mu ndaki
Abayobozi n’abakinnyi babwiwe amateka mbere yo kwinjira mu ndaki

Niba bari mu kibuga bajye bazirikana ko bafite inshingano zo guharanira ishema ry’igihugu cyabo, bahereye ku makipe bakinira bashaka intsinzi”.

Abo bakinnyi kandi bagiranye ibiganiro na Guverineri, Abayobozi b’akarere ka Gicumbi na Musanze n’abayobozi b’amakipe yabo mu rwego rwo kwigira hamwe uburyo amakipe yabo yakwitwara neza muri shampiyona igiye gutangira, baharanira gutwara ibikombe no kuza mu myanya myiza.

Guverineri Gatabazi asaba abo bakinnyi kuza mu kibuga bizeye gutsinda, bagatwara ibikombe aho guhora mu myanya ya nyuma barwana no kutamanuka.

Ati “Abakinnyi turabasaba kuza mu kibuga baje gutsinda, ntabwo dushaka amakipe arangiza shampiyona ari ku mwamba, ari hafi gusubira mu cyiciro cya kabiri”.

Guverineri Gatabazi ugitera umupira mu myaka agezemo, yagarutse ku kibazo cyo kwitwara nabi kw’amakipe yo mu ntara y’Amajyaruguru muri shampiyona, avuga ko bimubabaza cyane nk’umuntu wakinnye umupira mu byiciro binyuranye kandi akitwara neza.

Ati “Nagiye nkina mu makipe asanzwe ya Komine, y’amashuri. Nakinnye no mu ikipe ya Mulindi FC kuva kera muri za 1980, ariko ubundi umukino nakinnye cyane ku rwego rw’igihugu ni Volleyball.

Akomeza agira ati “Nanakinnye no mu ikipe ikomeye y’i Kigali ya Vision 2020, siporo ndayikunda kandi indi mu maraso, ni na yo nkesha kumenyekana hanyuma nkakomeza mu buzima bwa Politiki ariko biturutse mu mikino. Ikipe ikomeye ya Gisirikare “Battalion 105” twagiye dukinana na yo bakiba i Byumba. Birambabaza rero kubona amakipe yacu yirirwa atsindwa ntacyo abuze”.

Guverineri Gatabazi na Tuyishime Placide uyobora ikipe ya Musanze FC basohoka mu ndaki
Guverineri Gatabazi na Tuyishime Placide uyobora ikipe ya Musanze FC basohoka mu ndaki

Guverineri avuga ko bazahabwa ubushobozi, bufasha abakinnyi kwitwara neza mu rwego rwo kurushaho gutanga umusaruro.

Ati “Natwe twiyemeje gufatanya n’uturere kugira ngo dushake ubushobozi bw’ayo makipe buva kuri budget(ingengo y’imari) ya Leta, ariko turashaka ko n’abaturage ubwabo, n’abacuruzi bikorera, n’abafatanyabikorwa bacu dufatanya tugashaka ubushobozi bwo kubona amafaranga yunganira ayo makipe”.

Guverineri Gatabazi kandi avuga ko hakorwa n’ubucuruzi buturutse ku makipe, ahazakorwa ibikoresho bya siporo byanditseho ayo makipe ati “Hakorwe ibikoresho byanditseho amakipe, kugira ngo abaturage bajye babigura ni biba n’imyenda bayambare. Uw’i Musanze agire ishema ryo kwambara umupira wanditseho Musanze FC, abanyagicumbi bambare umwambaro wanditseho Gicumbi FC, kandi amafaranga yinjiye abe yafasha ayo makipe kugira ngo yiteze imbere”.

Guverineri Gatabazi yasabye abakinnyi kongera gutekereza bashakira amakipe yabo intsinzi
Guverineri Gatabazi yasabye abakinnyi kongera gutekereza bashakira amakipe yabo intsinzi

Ni igikorwa cyashimishije abakinnyi ku mpande zombi, bavuga ko hari isomo rinini bakuye muri urwo ruzinduko rigiye kubafasha gutsinda amakipe bakitwara neza muri Shampiyona.

Guverineri Gatabazi mu byo yasabye abafana harimo kujya bitabira kuza ku bibuga by’umupira bagafana amakipe yabo. Avuga ko abakunzi b’amakipe n’abafana bagiye gushyirirwaho amakarita y’abanyamuryango mu rwego rwo kubafasha kubona aho batangira umusanzu wo gushyigikira amakipe yabo.

Ni igikorwa cyanatanzwemo ubutumwa bunyuranye burimo kwirinda ibiyobyabwenge cyane cyane urubyiruko, baharanira kuzamura impano zabo, guharanira kwigira no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, kwitabira igihembwe cy’ihinga hakiri kare no kurangwa n’isuku no kuyigira umuco.

Abakinnyi ba Musanze FC ubwo bari ku Mulindi bumva inama bagirwa n'ubuyobozi
Abakinnyi ba Musanze FC ubwo bari ku Mulindi bumva inama bagirwa n’ubuyobozi
Abakinnyi ba Gicumbi FC na bo bakurikiye inama bagiriwe zo guharanira ubutwari
Abakinnyi ba Gicumbi FC na bo bakurikiye inama bagiriwe zo guharanira ubutwari
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murakoze cyane kubwi manure zanyu

Urinzweenayo frank yanditse ku itariki ya: 18-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka