Abakinnyi ba Etincelles FC bemeye gukora imyitozo nyuma y’iminsi ine batabikozwa

Nyuma y’iminsi ine badakora imyitozo kubera kudahembwa,abakinnyi ba Etincelles FC bahembwe ukwezi kumwe bemera ko kuri uyu wa Gatanu basubukura imyitozo.

Aba bakinnyi bahagaritse imyitozo ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023 ubwo bageraga kuri sitade Umuganga ariko bakabwira umutoza Bizumuremyi Radjab ko badakora imyitozo kubera imishahara y’amezi atatu bari baberewemo, babyemeye nyuma yo guhembwa ukwezi kumwe bahawe tariki 29 Werurwe 2023 ariko kutabanyuze kuko babanje kwanga gusubukura imyitozo kugeza ubwo no kuri uyu wa Kane batayikoze.

Abakinnyi ba Etincelles FC bemeye gukora imyitozo nyuma y'iminsi ine batabikozwa
Abakinnyi ba Etincelles FC bemeye gukora imyitozo nyuma y’iminsi ine batabikozwa

Ejo kuwa Gatatu ni bwo Perezida wa Etincelles FC yabwiye abakinnyi ko bahembwa ukwezi kumwe nyuma y’uko Akarere ka Rubavu gahaye iyi kipe amafaranga abarirwa muri miliyoni 25 Frw muri Miliyoni 83 Frw ikipe yasabye agomba kuyifasha kubaho mu mikino ya shampiyona isigaye kuko ingengo y’imari yose ikipe yari yaragenewe yashize ari nayo mpamvu ikipe iri mu bibazo by’ubukungu.

Izi miliyoni 25 Frw nizo zagombaga kuvamo imishahara yose ariko kubera amadeni ikipe ifite yafashe kuva imikino yo kwishyura ya shampiyona yatangira birangira bahembwe kumwe ibintu batishimiye.

Nyuma yo kutumva ibyo babwirwaga na Perezida w’ikipe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane n’ubundi abakinnyi ntibigeze bakora imyitozo mu gihe bafite umukino ku cyumweru tariki 2 Mata 2023 bazakira Gasogi United, umutoza Radjab Bizumuremyi yakomeje kugirana ibiganiro nabo abumvisha ko guterwa mpaga bari mu rugo ari ibintu byaba bidasa neza birangira bemeye ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ari bwo bazasubukura imyitozo.

Amezi atatu abakinnnyi ba Etincelles FC bishyuza ni Mutarama,Gashyantare na Werurwe,2023 itari yarangira byumvikana ko bahawe ukwezi kwa Mutarama bakabasigaramo Gashyantare kuko Werurwe itari yarangira aho ari na kimwe mu byatumye bemera gusigarwamo ukwezi kwa kabiri.

Ikipe ya Etincelles FC kugeza ubu mu mikino 23 ya shampiyona imaze gukinwa iri ku mwanya wa munani aho ifite amanota 34.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka