Abakinnyi ba Etincelles FC banze gukora imyitozo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abakinnyi b’ikipe ya Etincelles FC, banze gukora imyitozo kubera kudahembwa.

Abakinnyi ba Etincelles FC bahagaritse imyitozo kubera kudahembwa
Abakinnyi ba Etincelles FC bahagaritse imyitozo kubera kudahembwa

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 27 Werurwe 2023, abakinnyi nk’uko bisanzwe bageze muri stade Umuganda, ariko bakanga gukora imyitozo kubera imishahara y’amezi atatu ikipe ibabereyemo.

Mu kiganiro umutoza wa Etincelles FC, Bizumuremyi Rajab yagiranye na Kigali Today, yahamije aya makuru avuga ko koko abakinnyi batakoze imyitozo, cyane ko na we tuganira saa mbiri n’igice yari amaze kuva ku kibuga.

Ati "Abakinnyi bamaze kuvuga ko batongera gukora imyitozo kuko nta kigenda, imibereho yanze. Baje ariko ntibashaka kujya mu kibuga, nanjye ndatashye mvuye ku kibuga."

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize abakinnyi basabye umutoza Rajab Bizumuremyi, ko yabasabira ubuyobozi bw’ikipe ko babonana ariko kugeza ubu ntacyo bwari bwasubiza kuri icyo cyifuzo kuko kugeza ubu, nta biganiro byari byabaho hagati y’impande zombi.

Imishahara abakinnyi bishyuza ni ukwezi kwa Mbere, ukwa Kabiri ndetse n’ukwa Gatatu y’umwaka wa 2023, mu gihe Perezida wa Etincelles FC Ndagijimana Enock, yanyujijemo aha abakinnyi amafaranga yo kwifashisha yari kuzakatwa ku mishahara yabo mu gihe Akarere ka Rubavu kari gutanga amafaranga bagahembwa, ibintu bitari byakorwa nanubu.

Etincelles FC muri iki kiruhuko cyatewe n’imikino y’ikipe y’Igihugu ntabwo yigeze ifata ikuruhuko, kuko bari barakomeje gukora imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 25, izakiramo Gasogi United tariki ya 2 Mata 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka