Abakinnyi ba ESPOIR bamaganye icyemezo cy’ubuyobozi cyo kubahagarikira umushahara

Abakinnyi b’ikipe ya ESPOIR FC yo mu karere ka Rusizi, bitandukanyije n’icyemezo ubuyobozi bwari bwabamenyesheje ko imishahara yabo ihagaze kuva muri Mata 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus

Mu minsi ishize ikipe ya ESPOIR ni bwo yari yandikiye abakinnyi bayo ibamenyesha ko ihagaritse amasezerano bari bafitanye, ndetse banagahagarika imishahara yabo guhera mu kwezi kwa 04/2020, babwirwa ko ibi byose byatewe n’ingaruka zishingiye ku bukungu zatewe na Coronavirus.

Abakinnyi ba ESPOIR bamaganye icyemezo cy'ubuyobozi
Abakinnyi ba ESPOIR bamaganye icyemezo cy’ubuyobozi

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22/04/2020, abakinnyi b’ikipe ya ESPOIR FC babinyujije kuri kapiteni wayo Kyambadde Fred, bandikiye iyi kipe bayimenyesha ko batishimiye uyu mwanzuro, ahubwo ko bategereje umushahara wabo wa Mata 2020.

Tugenekereje mu Kinyarwanda, ibi ni ibikubiye mu ibaruwa y’abakinnyi ba ESPOIR

“Ndabasuhuje mu izina rya Yesu Kristo Umwami wacu, nongeye kubashimira uburyo bwose muri kudufashamo kugira ngo dukomeze kumera neza muri ibi bihe bya COVID19

“Mu izina ry’abakinnyi ba ESPOIR, mbandikiye iyi baruwa nsubiza ibaruwa yanyu mwari mwatwandikiye ijyanye no guhagarika amasezerano yacu, kugeza igihe ibintu bizasubirira mu buryo, nk’abakinnyi ntitwemeranya n’icyemezo mwafashe, ndetse dutegereje umushahara wacu ubwo kwezi kuzaba gushize”

Dushingiye ku itegeko ry’umurimo mu Rwanda ndetse n’amategeko ya FIFA ndetse na Ferwafa, ndetse na mwe muzi icyo avuga.

Tugendeye kuri ibi, dushobora kwemera igabanaywa ry’umushahara bitewe n’ingano twakemeranya

Dutegereje kumva igisubizo cyanyu vuba, kandi twiteguye kutagorana mu kumvikana ku bijyanye n’umushahara w’ukwezi kwa kane, Murakoze”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka