Abakinnyi ba AS Kigali yitegura APR FC bamaze iminsi itanu baranze imyitozo kubera kudahembwa

Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali bamaze iminsi itanu baranze gukora imyitozo kubera kudahembwa ukwezi kwa Mutarama, Gashyantare na Werurwe 2024 mu gihe bitegura gucakirana na APR FC kuri uyu wa Mbere.

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko ibi byabaye kuva ku wa Mbere tariki ya 8 Mata 2024, ubwo AS Kigali yagombaga gusubukura imyitozo aho isanzwe ikorera kuri Kigali Pele Stadium ku isaha ya saa mbili za mu gitondo.

Kuri uwo munsi nk’uko bisanzwe abatoza n’abandi bakozi bageze ku kibuga ariko babura umukinnyi n’umwe waza ku kibuga.

AS Kigali yamaze iminsi itanu idakora imyitozo
AS Kigali yamaze iminsi itanu idakora imyitozo

Byarakomeje abakinnyi bakomera ku mwanzuro bari bafashe kuwa Kabiri, ku wa Gatatu ndetse no ku wa Kane w’iki cyumweru.

Ku wa Gatatu umutoza Guy Bukasa yagiye ahamagara buri mukinnyi yinginga abasaba ko bazahurira mu myitozo mu gitondo cyo ku wa Kane ariko bakomeza kumutera utwatsi bavuga ko mu gihe batari babona amafaranga batazigera bakandagira ku kibuga.

Ibi bintu bitari ubwa mbere bibaye dore ko tariki 15 Werurwe 2024 nabwo aba bakinnyi banze gukora imyitozo kubera kudahembwa byagenze uko ku wa Kane nabwo imyitozo ntiyakorwa ariko noneho umutoza asa nk’uhinduye umuvuno agerageza guhamagara abakinnyi bato mu ikipe ngo arebe ko bo baza bagakora imyitozo ariko nabo nta n’umwe wigeze amwitaba.

Ubuyobozi bwatangiye gushaka ibisubizo bishoboka by’igihe gito maze Bayingana Innocent ureba ubuzima bw’ikipe umunsi ku wundi ashakisha uko nibura haboneka umushahara w’umwe kumwe ugahabwa abakinnyi.

Amakuru Kigali Today yahawe ni uko ibi bibazo byabaye nk’ibibonerwa igisubizo, ku wa Gatanu tariki 12 Mata 2024, ubwo abakinnyi bahabwaga umushahara w’ukwezi kumwe bakemera gukora imyitozo yabaye ku isaha ya saa kumi n’igice aho kuba mu gitondo saa mbili nkuko basanzwe bakora.

Uku kwezi kwashakishijwe ngo baguhawe kugira ngo bemere kwitoza iminsi itatu gusa bahure na APR FC kuri uyu wa Mbere ariko bizezwa ko nyuma yaho bazahita bashakirwa indi mishahara y’amezi abiri asigaye.

AS Kigali kugeza ku munsi wa 26 wa shampiyona iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 37.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka