Abakinnyi ba AS Kigali barashimira Perezida w’ikipe wabahaye ibyo yabasezeranyije

Abakinnyi ba AS Kigali barashimira Perezida w’ikipe yabo, Shema Ngoga Fabrice, nyuma yo kubishyura ishimwe yari yabemereye ry’ibihumbi bisaga 400 by’amafaranga y’u Rwanda nibaramuka basezereye KCCA yo muri Uganda.

Perezida wa AS Kigali yageneye buri mukozi wa AS Kigali wagiye muri Uganda ibihumbi birenga 400
Perezida wa AS Kigali yageneye buri mukozi wa AS Kigali wagiye muri Uganda ibihumbi birenga 400

Umwe mu baganiriye na Kigali Today kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Mutarama 2021 utashatse ko amazina ye atangazwa, yashimiye uyu muyobozi. Yagize ati "Ndashima Perezida wacu kuko ibyo yadusezeranyije mbere yo kujya muri Uganda yabiduhaye. Biradushimishije cyane kandi biradufasha kwitegura neza umukino wa CS Sfaxien."

Undi mukozi wa AS Kigali na we waganiriye na Kigali Today yemeye ko amafaranga bayabashyiriye kuri banki. Yagize ati "Amafaranga bayadushyiriye kuri banki, byatunejeje cyane binatwongerera izindi mbaraga zo gukora cyane."

Perezida wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, yari yemereye Amadolari 450 ku bakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bakozi b’iyi kipe nibaramuka basezereye ikipe ya KCCA yo muri Uganda mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

Abakinnyi bishimiye igikorwa umuyobozi wabo yabakoreye
Abakinnyi bishimiye igikorwa umuyobozi wabo yabakoreye

Ku wa Gatatu tariki ya 13 Mutama 2021 nibwo ikipe yasubukuye imyitozo nyuma y’iminsi itanu y’ikiruhuko. Iyi kipe iri gukora inshuro ebyiri ku munsi, irakorera kuri sitade ya Kigali iherereye i Nyamirambo.

AS Kigali yatomboye kuzahura na CS Sfaxien yo muri Tuniziya mu mikino ya kamarampaka ya CAF Confederation Cup. Biteganyijwe ko tariki ya 14 Gashyantare 2021 As Kigali izajya gukina umukino ubanza mu gihugu cya Tuniziya, mu gihe ku itariki ya 21 Gashyantare 2021 AS Kigali izakira ikipe ya CS Sfaxien kuri Sitade ya Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka