Abakinnyi ba Arsenal bemeye gukatwa amafaranga ku mushahara ariko bashobora gusubizwa

Nyuma y’iminsi mu biganiro hagati y’abakinnyi ba Arsenal ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe, baje kwemeranya ko abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi bazakatwa 12.5%.

Abakinnyi ba Arsenal bemeye kugabanya imishahara
Abakinnyi ba Arsenal bemeye kugabanya imishahara

Amakipe akomeye ku mugabane w’i Burayi arimo nka FC Barcelone, Real Madrid, Juventus ndetse n’andi, amaze iminsi yarafashe umwanzuro wo kugabanya imishahara bahembwaga, mu rwego rwo gushyigikira amakipe mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus.

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, imaze iri mu biganiro n’abakinnyi ariko byari byaratinze kugera ku musozo kubera kutumvikana ku ngano y’umushahara bagomba, gukatwa, ariko kuri uyu munsi baje kumvikana ko buri mukinnyi, abatoza ndetse n’abandi bari muri Staff ya Arsenal nk’abaganga, bagomba kwigomwa 12.5% by’umushahara wabo bahembwaga.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragra n’ikipe ya Arsenal, bashimiye aba bakinnyi bigomwe uyu mushahara wabo, ariko banizezwa ko aya mafaranga bashobora kuzayasubizwa bitewe n’uko Arsenal izajya igenda yinjiza mu myaka y’imikino iri imbere, ndetse n’igihe shampiyona yaba isojwe neza bagahabwa amafaranga bagenerwa ava mu mikino yabo utambuka ku mateleviziyo atandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka