Abakinnyi ba APR FC bagiye mu Mavubi, Danny Usengimana asimbura Yannick Bizimana

Nyuma y’ibyumweru bitatu Amavubi atangiye imyitozo, abakinnyi b’ikipe ya APR FC nabo basanze abandi mu mwiherero, aho bagomba no guhita batangira imyitozo

Mu gihe ikipe y’u Rwanda Amavubi iri gukora icyiciro cya kabiri cy’imyitozo yo gutegura imikino ibiri bazahuramo na Cap-Vert, abakinnyi b’ikipe ya APR FC ndetse n’abandi bakina hanze bari bataragera muri iyi myitozo.

Abakinnyi 11 ba APR FC bahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi
Abakinnyi 11 ba APR FC bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ni bwo abakinnyi 11 ba APR FC bamaze gusanga abandi i Nyamata, abakaba biyongereye ku bakinnyi bakina hanze bahageze mu mpera z’iki cyumweru barimo Meddie Kagare, Abdul Rwatubyaye na Rubanguka Steve.

Meddie Kagere waje afite imvune yabanje gukorana n'umuganga ku ruhande
Meddie Kagere waje afite imvune yabanje gukorana n’umuganga ku ruhande

Abakinnyi 11 ba APR FC bahamagawe mu ikipe y’igihugu ni Rwabugiri Umar, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier Seifu, Manishimwe Djabel, Niyomugabo Claude, Tuyisenge Jacques, Byiringiro Lague ndetse na Danny Usengimana wasimbuye Bizimana Yannick wari wahamagawe mbere.

Rwatubyaye Abdul nawe yamaze gutangira imyitozo
Rwatubyaye Abdul nawe yamaze gutangira imyitozo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka