Tariki 09/10/2020 ni bwo abakinnyi bamwe mu bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi binjiye mu mwiherero mu karere ka Nyamata, aho babanje gupimwa COVID19, ndetse n’ibindi bizamini by’ubuzima.
Nyuma y’aho aba bakinnyi batarimo abakinnyi ba APR FC ndetse n’abakina hanze y’u Rwanda, batangiye imyitozo kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, aho bakoraga kabiri ku munsi ariko hakibandwa ku myitozo yo kongera ingufu, nyuma y’amezi asaga arindwi yari ashize badakina.
Nyuma y’icyumweru bakora imyitozo, aba bakinnyi baje guhabwa ikiruhuko cy’icyumweru kimwe kuva kuri uyu wa Mbere kugera ku Cyumweru tariki 25/10/2020, iyi myitozo ikzasubukurwa hiyongeramo n’abakinnyi ba APR FC, ndetse n’abakina hanze y’u Rwanda bazagenda bahagera mu bihe bitandukanye.
Abakinnyi bakoraga imyitozo kugeza ubu
Abanyezamu: Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali)
Ba myugariro: Emery Bayisenge (AS Kigali), , Rugwiro Herve (Rayon Sports), Eric Rutanga (Police FC), Rusheshangoga Michel (AS Kigali), Nsabimana Aimable (Police FC), Usengimana Faustin (Police Fc), Iradukunda Eric (Police Fc)
Abakina hagati: Nsabimana Eric (AS Kigali), Niyonzima Olivier (APR FC), Eric Ngendahimana (Kiyovu SC), Twizerimana Martin Fabrice (Police FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Ndekwe Felix (AS Kigali), Kalisa Rachid (AS Kigali)
Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Sugira Ernest (Rayon Sports), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali), Mico Justin (Police FC), Sibomana Patrick (Police FC), Iyabivuze Osée (Police FC), Twizerimana Onesme (Musanze FC), , Iradukunda Bertrand (Gasogi United)
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ntago medi kagere yararimo