Abakinnyi b’Amavubi basubiye iwabo, bazasubira mu myitozo nyuma y’icyumweru

Nyuma y’icyumweru kirenga bari mu myitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi, abakinnyi bamaze guhabwa akaruhuko k’icyumweru kimwe bakazabona kongera kuyisubukura

Tariki 09/10/2020 ni bwo abakinnyi bamwe mu bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi binjiye mu mwiherero mu karere ka Nyamata, aho babanje gupimwa COVID19, ndetse n’ibindi bizamini by’ubuzima.

Nyuma y'iminsi 10 mu mwiherero, abakinnyi basubiye mu ngo zabo
Nyuma y’iminsi 10 mu mwiherero, abakinnyi basubiye mu ngo zabo

Nyuma y’aho aba bakinnyi batarimo abakinnyi ba APR FC ndetse n’abakina hanze y’u Rwanda, batangiye imyitozo kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, aho bakoraga kabiri ku munsi ariko hakibandwa ku myitozo yo kongera ingufu, nyuma y’amezi asaga arindwi yari ashize badakina.

Aba bakinnyi bari bamaze icyumeru bakora imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Aba bakinnyi bari bamaze icyumeru bakora imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Nyuma y’icyumweru bakora imyitozo, aba bakinnyi baje guhabwa ikiruhuko cy’icyumweru kimwe kuva kuri uyu wa Mbere kugera ku Cyumweru tariki 25/10/2020, iyi myitozo ikzasubukurwa hiyongeramo n’abakinnyi ba APR FC, ndetse n’abakina hanze y’u Rwanda bazagenda bahagera mu bihe bitandukanye.

Abakinnyi bakoraga imyitozo kugeza ubu

Abanyezamu: Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali)

Ba myugariro: Emery Bayisenge (AS Kigali), , Rugwiro Herve (Rayon Sports), Eric Rutanga (Police FC), Rusheshangoga Michel (AS Kigali), Nsabimana Aimable (Police FC), Usengimana Faustin (Police Fc), Iradukunda Eric (Police Fc)

Abakina hagati: Nsabimana Eric (AS Kigali), Niyonzima Olivier (APR FC), Eric Ngendahimana (Kiyovu SC), Twizerimana Martin Fabrice (Police FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Ndekwe Felix (AS Kigali), Kalisa Rachid (AS Kigali)

Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Sugira Ernest (Rayon Sports), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali), Mico Justin (Police FC), Sibomana Patrick (Police FC), Iyabivuze Osée (Police FC), Twizerimana Onesme (Musanze FC), , Iradukunda Bertrand (Gasogi United)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntago medi kagere yararimo

rumasha yanditse ku itariki ya: 21-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka