Abakinnyi 57 bashobora gutandukana n’amakipe yo mu Bwongereza mbere y’uko Shampiyona irangira

Mu gihe shampiyona y’u Bwongereza itarasubukurwa, abakinnyi 57 bashobora kuzarangiza amasezerano yabo mbere y’uko shampiyona isozwa

Mu gihe shampiyona mu bihugu hafi ya byose byo ku isi zahagaze,mu Bwongereza nk’imwe muri shampiyona ikurikirwa na benshi ku isi harimo n’u Rwanda, ni imwe mu zihanzwe amaso y’ikizakorwa kugira ngo iyi shampiyona isubukurwe.

Hamaze iminsi havugwa ko hashobora kubaho ubwumvikane abakinnyi bazaba basoje amasezera tariki ya 01/07/2020 bakaba bakomeza gukinira amakipe yabo kugeza igihe umwaka w’imikino uzaba usorejwe.

Arsenal

Iyi kipe ya Arsenal kugeza ubu nta mukinnyi uzwi ifite uzarangiza amasezerano ye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino, usibye abakinnyi bazayarangiza umwaka utaha barimo nka Pierre Emerick Aubameyang, ndetse na Mesut Ozil.

Chelsea

Pedro na Willian ni bamwe mu bakinnyi basoza amasezerano muri Chelsea
Pedro na Willian ni bamwe mu bakinnyi basoza amasezerano muri Chelsea

Pedro: Umunya-Espagne w’imyaka 32 waje muri Cheksea avuye muri FC Barcelone, ari gusoza amasezerano ye y’imyaka itanu yari yasinyanye na Chelsea

Willian: Umunya-Brazil ukomeje kwifuzwa n’amakipe atandukanye I Burayi, aheruka gutangaza ko yaganiriye na Chelsea ku bijyanye no kongera amasezerano, ariko kugeza ubu impande ebyiri zikaba zitarabashije kumvikana.

Olivier Giroud: Ni rutahizamu w’Umufaransa waje muri Chelsea avuye mu ikipe ya Arsenal, aho mu kwezi kwa mbere yashoboraga kwerekeza muri Tottenham nk’intizanyo cyangwa akerekeza muri Inter de Milan, uyu nawe arasoza amasezerano tariki 30/06/2020.

Liverpool

Adam Lallana, Nathaniel Clyne, Andy Lonergan.

Manchester City

David Silva mu myaka 10 amaze muri Manchester City, yabaye umwe mu bakinnyi bakoze byinshi byiza mu Bwongereza
David Silva mu myaka 10 amaze muri Manchester City, yabaye umwe mu bakinnyi bakoze byinshi byiza mu Bwongereza

David Silva: Nyuma y’imyaka 10 akinira iyi kipe, umunya-Espagne David Silva yamaze gutangaza ko uyu ari umwaka we wa nyuma, nyuma yo gufasha iyi kipe kwegukana ibikombe 14 birimo ibikombe bine bya shampiyona, FA Cup inshuro ebyiri na Carabao Cup inshuro eshanu

Claudio Bravo: Uyu munyezamu Pep Guardiola yazanye amukuye mu ikipe ya FC Barcelone yahoze atoza, ntiyabashije kwigaragaza byatumye banagura Umunya-Brazil Ederson, bivugwa ko hari igihe ashobora kongezwa undi mwaka umwe.

Manchester United: Iyi kipe nayo nta mukinnyi ifite mu ikipe nkuru uri gusoza amasezerano..

Abakinnyi bazasoza amasezerano mu yandi makipe

Aston Villa: Borja Baston, Keinan Davis

Bournemouth: Ryan Fraser, Jordon Ibe, Charlie Daniels, Andrew Surman, Simon Francis, Artur Boruc, Brad Smith

Brighton: Beram Kayal, Ezequiel Schelotto

Burnley: Aaron Lennon, Jeff Hendrick, Joe Hart, Phil Bardsley, Adam Legzdins

Crystal Palace: Stephen Henderson,

Everton: Oumar Niasse, Leighton Baines, Cuco Martina, Maarten Stekelenburg

Leicester: Nampalys Mendy, Christian Fuchs, Wes Morgan, Eldin Jakupovic

Newcastle: Javier Manquillo, Matty Longstaff, Andy Carroll, Jack Colback, Rob lliot, Jamie Sterry

Norwich: Nta n’umwe

Sheffield United: Ricky Holmes, Leon Clarke, John Lundstram, Jack Rodwell, Phil Jagielka

Southampton: Shane Long

Tottenham: Jan Vertonghen, Michel Vorm

Watford: Adrian Mariappa, Ben Foster, Heurelho Gomes, Jose Holebas

West Ham: Carlos Sanchez, Pablo Zabaleta

Wolves:John Ruddy, Bright Enobakhare: Phil Ofosu-Ayeh

Mu Rwanda na ho, abarenga 50 bashobora gusoza amasezerano mbere y’uko shampiyona irangira. Kanda HANO umenye uko bizagenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

SALAM PRUDENCE

MANISHIMWE J.DAMOUR yanditse ku itariki ya: 25-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka