Abakinnyi 14 ntibemerewe gukina imikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona

Mu gihe hakomeza imikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, abakinnyi 14 ntibemerewe gukina kubera ibibazo by’amakarita

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru irakomeza kuri uyu wa Gatatu ku bibuga bitandukanye, aho umukino wagombaga guhuza Marine na Espoir Fc ku munsi w’ejo wasubitswe kubera umubare munini w’abasanzwemo COVID-19.

Kimenyi Yves ari mu batemerewe gukina mu gihe Kiyovu Sports iza gukina na Etoile de l
Kimenyi Yves ari mu batemerewe gukina mu gihe Kiyovu Sports iza gukina na Etoile de l’Est

Muri iyi mikino abakinnyi 14 batemerewe gukina kubera amakarita bahawe mu mikino itandukanye, barimo nka Ruboneka Jean Bosco wabonye ikarita itukura ku mukino wahuje APR FC na Kiyovu, na Kimenyi Yves wujuje amakarita atatu y’umuhondo kuri uwo mukino.

Ruboneka Jean Bosco ari mu bakinnyi batemerewe gukina imikino y
Ruboneka Jean Bosco ari mu bakinnyi batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona

Urutonde rw’abakinnyi batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona

1. RUBONEKA Jean Bosco - APR FC
2. OSALUWE Olise Raphael - Bugesera FC
3. RUCOGOZA Elias - Bugesera FC
4. TWAGIRIMANA Fulgence - Espoir FC
5. AGLEBAVOR Peter - Etoile de l’Est FC
6. GARIA Paul Laab - Gicumbi FC
7. KAREMA Eric - Gorilla FC
8. KIMENYI Yves - Kiyovu SC
9. MFITUMUKIZA Nzungu - Marine FC
10. MUGIRANEZA Frodouard - Marine FC
11. HABAMAHORO Vincent - Mukurs VS&L
12. MURENZI Patrick - Mukura VS&L
13. TURATSINZE John - Police FC
14. MUGIRANEZA Jean Claude - Rutsiro FC

Imikino y’umunsi wa 13 iteganyijwe

Ku wa Kabiri tariki 18/01/2022

Marine FC vs Espoir FC, Umuganda Stadium -15.00

Ku wa Gatatu tariki 19/01/2022

Etoile de l’Est FC vs Kiyovu SC, Ngoma Stadium - 15.00
Etincelles FC vs Rayon Sports FC, Umuganda Stadium - 15.00
Bugesera FC vs AS Kigali FC, Bugesera Stadium - 15.00
APR FC vs Gorilla FC, Kigali Stadium - 15.00

Ku wa kane tariki 20/01/2022

Gicumbi FC vs Mukura VS&L, Gicumbi Stadium - 15.00
Musanze FC vs Gasogi United, Musanze Stadium - 15.00
Police FC vs Rutsiro FC, Kigali Stadium - 15.00

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka