Abakinnyi babanjemo
Amavubi: Nkunzingoma Ramadhan, Hategekimana Bonaventure, Ndikumana Hamadi Katauti, Ntaganda Elias, Munyaneza Ashraf, Nshimiyimana Eric, Karekezi Olivier, Kayiranga Baptista, Munyakazi Hassan, Bokota Labama, Saidi Abedi Makasi.
Uganda: Sam Kawalya, Simeon Masaba, Daniel Ntare, Andy Lule, George Semwogerere, Abdllah Mubilu, Vincent Kayizi, Hakim Magumba, Philip Obwiny,James Odoch, Kefa Kisala
Ikipe y’u Rwanda yari imbere y’abafana bayo niyo yatangiye ihererekanya neza umupira, ndetse iza no guhusha uburyo bukomeye aho Saidi Abedi Makasi nyuma yo guhererekanya umupira na Bokota Labama, umupira waje kugera kwa Kayiranga Baptista wawuhereje Karekezi Olivier ateye ishoti rikomeye maze umunyezamu wa Uganda arasimbuka arawufata.
Ikipe ya Uganda niyo yaje gufungura amazamu ku munota 10 w’umukino, nyuma y’aho byagaragaraga ko yatangiye kurusha Amavubi.
Nyuma yaho Rita Mana yaje gusimbura Ashraf kadubiri, maze nyuma y’iminota mike ku mupira wari uturutse kuri Saidi Abedi, Bokota Labama yaje gutsinda igitego cya mbere cy’u Rwanda ku munota wa 23, maze nyuma yaho u Rwanda rwongera gusimbuza aho Jimmy Mulisa yasimbuwe na Mutarambirwa Djabil.
Ku munota wa 40 w’umukino u Rwanda rwaje gutsinda igitego cya kabiri, nyuma y’akazi kari gakozwe na Bokota wacenze abakinnyi ba Uganda aranabasiga, maze ahereza Saidi Abedi Maksi wahise atsinda igitego cya kabiri cy’u Rwanda, ari nako igice cya mbere cyaje kurangira.
Mu gice cya kabiri cy’umukino u Rwanda rwaje gutsinda ibindi bitego 3 byatsinzwe na Bokota Labama ku munota wa 50, Kamanzi Kharim ku munota wa 49 ndetse na Karekezi Olivier wa 57, mu gihe Uganda nayo yaje kubona ibindi bitego 2 byatsinzwe na Philip Ssozi ku munota wa 71 ndetse na Vincent Kayizi ku munota wa 81, maze umukino urangira ari 5-3.
Andi mafoto
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Aba bari n’abasore bafite igihagararo. Ab’ubu ni bagufi, barananutse, nta buryo kabisa.
ESUBUYUGANDAYABONAGAYADUTSINDAKOKO!!!!!!AHAAAA