Abakandida babiri ni bo bemejwe ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA

Komisiyo y’amatora muri Ferwafa yatanagaje ko abakandida babiri ari bo bemerewe kwiyamamaza mu matora azaba tariki 27/06

Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA iyobowe na Perezida wayo Bwana Adolphe Kalisa yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Kamena 2021 no kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Kamena 2021 mu rwego rwo gusesengura no gusuzuma ko kandidatire zatanzwe.

Kandidatire zatanzwe ni iya Bwana RURANGIRWA Louis ndetse na Bwana MUGABO NIZEYIMANA Olivier biyamamariza umwanya wa Perezida wa FERWAFA mu matora y’abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA, ateganyijwe tariki 27/06/2021, aho basuzumaga ko zujuje ibisabwa.

Nyuma yo gusuzuma ko abari ku rutonde rw’abakandida bombi bujuje ibisabwa n’amategeko nk’uko biteganywa n’ingingo ya 4 y’Amabwiriza agenga amatora, Komisiyo yasanze abakandida bombi ari bo Bwana RURANGIRWA Louis na Bwana MUGABO NIZEYIMANA Olivier bujuje ibisabwa bakaba bemerewe kwiyamamaza nk’uko biteganywa n’amategeko agenga amatora.

Ku rutonde rw’abakandida batanzwe n’umukandida Rurangirwa Louis, harimo babiri bataruzuza ibisabwa kugeza ubu, bakaba barasabwe kubyuzuza, mu gihe abatanzwe na Nizeyimana Mugabo Olivier bose bujuje ibisabwa.

Urutonde rw’abujuje ibisabwa batanzwe n’umukandida RURANGIRWA Louis:

RURANGIRWA Louis (Perezida)
KAYISIME Nzaramba (Visi Perezida)
Rtd SSP HIGIRO Willy Marcel (Komiseri ushinzwe umutekano n’imyitwarire myiza mu mikino)
NDAYAMBAJE Pascal (Komiseri ushinzwe imari)
MPATSWENUMUGABO Jean Bosco (Komiseri ushinzwe ubuvuzi)
MUKASEKURU Deborah (Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore)
NKURUNZIZA Benoit (Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka abaterankunga)
NDARAMA Mark (Komiseri ushinzwe tekiniki n’ iterambere ry’umupira w’amaguru)

Urutonde rw’abujuje ibisabwa batanzwe n’umukandida MUGABO NIZEYIMANA Olivier:

MUGABO NIZEYIMANA Olivier (Perezida)
HABYARIMANA Marcel (Visi Perezida)
HABIYAKARE Chantal (Komiseri ushinzwe imari)
CYAMWESHI Arthur (Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga)
GASANA Richard (Komiseri ushinzwe gutegura amarushanwa)
IP UMUTONI Claudette (Komisero ushinzwe umutekano n’imyitwarire myiza mu mikino)
NKUSI Edmond Marie (Komiseri ushinzwe tekiniki n’iterambere ry’umupira w’amaguru)
TUMUTONESHE Diane (Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore)
UWANYILIGIRA Delphine (Komiseri ushinzwe amategeko)
Lt Col GATSINZI Herbert (Komiseri ushinzwe ubuvuzi)

Abakandida bombi bakaba bamaze kumenyeshwa ibyemezo bya Komisiyo y’Amatora, aho kwiyamamaza biteganyijwe hagati y’itariki 19/06/2021 na tariki 26/06/2021 nk’uko byagenwe mu ngengabihe y’ibikorwa by’Amatora yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Amatora.

Amatora y’abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe tariki ya 27/06/2021 mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe izabera kuri Lemigo Hotel.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Olivier ndabona ashobora gutsinda pe.

kiki yanditse ku itariki ya: 10-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka