Abahize abandi muri ruhago nyarwanda bagiye guhabwa ibihembo byiswe "Hyper Football Awards 2022"

Kompanyi ya Hyper Sports Group Ltd yateguye igikorwa cyo guhemba abitwaye neza mu mupira w’amaguru w’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2021/22, mu byiciro bitandukanye, cyiswe “Hyper Football Awards 2022” kizasozwa ku wa 30 Nyakanga 2022.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Kamena 2022, ni bwo muri Baobab Hotel habereye ikiganiro n’abanyamakuri kigaruka ku buryo ibi bihembo byateguwe n’uburyo bizatangwamo.

Ndayishimiye Samuel washinze Hyper Sports Group Ltd, yavuze ko “mu Rwanda, usanga umupira ukunzwe, ariko wajya kureba ugasanga abantu bawurimo nta bikorwa bibahuza birimo n’ibihembo bihari.”

Ndayishimiye Samuel washinze Hyper Sports Group Ltd
Ndayishimiye Samuel washinze Hyper Sports Group Ltd

Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu biyemeje gushyiraho ibi bihembo bya “Hyper Football Awards 2022” kugira ngo bahe agaciro akazi k’ababa mu mupira w’amaguru ndetse barusheho kubamenyekanisha.

Ati “Ibihembo bituma ababihabwa bumva ndetse bakanabona ko akazi kabo gahabwa agaciro kandi na none igihembo kizamurira agaciro uwagihawe. Ikindi ni uko burya igihembo ari nk’urwibutso.”

Hakizimana Emmanuel ushinzwe ibikorwa bya buri munsi bya Hyper Sports Group, yavuze ko “Gutoranya abazahatana bizakorwa n’amatsinda y’abarimo abanyamakuru, abatoza, aba kapiteni b’amakipe n’abandi bakurikira umupira w’amaguru mu ngeri zitandukanye. Hazabaho kandi n’Akanama Nkemurampaka.”

Yongeyeho ko “Gutora bizajya bikorerwa kuri ‘internet’ umuntu anyuze kuri www.hyperawards.com cyangwa hifashishijwe uburyo bwa telefoni busanzwe (USS Code) buzamenyeshwa.”

Hakizimana Emmanuel ushinzwe ibikorwa bya buri munsi bya Hyper Sports Group
Hakizimana Emmanuel ushinzwe ibikorwa bya buri munsi bya Hyper Sports Group

Ku bijyanye n’uburyo itora rizakorwamo, Hakizimana yagize ati “Umuntu wese yemerewe gutora muri buri cyiciro inshuro ashaka. Gutora ijwi ni 100 Frw ugashyigikira umukinnyi wabonye witwaye neza kuko 40% by’ayo mafaranga yabonetse ku mukinnyi azayasubizwa.”

Ibihembo bizatangwa bigabanyije mu byiciro
Ibihembo bizatangwa bigabanyije mu byiciro

Ibyiciro byatangajwe bizavamo abahabwa ibihembo mu mwaka w’imikino wa 2021/22 birimo Umukinnyi mwiza mu bagabo, Umukinnyi mwiza mu bagore, Umukinnyi mwiza mu bakina Icyiciro cya Kabiri (abagabo), Umukinnyi ukiri muto witwaye neza, Umutoza mwiza mu bagabo, Umutoza mwiza mu bagore (batoza mu Cyiciro cya Mbere) n’Umutoza mwiza mu Cyiciro cya Kabiri cy’Abagabo.

Hari kandi Umunyezamu mwiza, Myugariro mwiza, Umukinnyi wo hagati mwiza, Rutahizamu mwiza (bakina mu Cyiciro cya Mbere), Abafana beza, Umunyarwanda witwaye neza mu bakina hanze n’Ikipe yagaragaje udushya mu ikoranabuhanga mu mwaka ushize w’imikino.

Biteganyijwe ko hagati ya tariki ya 1-6 Nyakanga hazabaho gutoranya abitwaye neza bazatangazwa tariki ya 7 Nyakanga mu gihe gutora bizaba hagati ya tariki ya 7 n’iya 28 Nyakanga, iminsi ibiri mbere y’uko hatangwa ibihembo ku wa 30 Nyakanga.

Kugira ngo umuntu atware igihembo hazarebwa amajwi yagize kuri ‘website’ na ‘USSD Code’ ku kigero cya 40% ndetse no ku bikorwa yakoze (uko imibare ye ihagaze mu kibuga) ku kigero cya 60% kugira ngo hatabamo amarangamutima.

Ku bijyanye n’ingano y’ibihembo bizahabwa abatsinze, Umuyobozi Mukuru wa Hyper Sports Group Ltd, Ndayishimiye Samuel, yavuze ko bateguye iki gikorwa hatagambiriwe kureba “icyo umuntu azakuramo, ahubwo ari uguha agaciro ibyo yakoze.”

Ati “Ni ubwa mbere tugiye gukora iki gikorwa kandi turifuza ko mu mwaka utaha w’imikino tuzajya dutanga ibihembo buri kwezi. Murebye n’ahandi, ntabwo igihabwa agaciro cyane ari amafaranga. Hari uburyo twabiteguye mu bushobozi dufite kandi turizera ko bizagenda neza.”

Hyper Sports Group Ltd yashinzwe mu 2021 hagamijwe gufasha uruganda rwa siporo muri rusange binyuze mu kwegereza abarurimo serivisi zifite aho zihuriye n’ikoranubahanga, no kugira umupira w’amaguru uruganda rucuruza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka