Abahatanira gutoza no kuyobora mu ishuri rya Paris Saint Germain mu Rwanda batangajwe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gutangaza urutonde rw’abari guhatanira imyanya mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain rizashyirwa i Kigali.

Hashize iminsi hatangijwe imikoranire hagati y’igihugu cy’u Rwanda ndetse n’ikipe ya Paris Saint Germain binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Ikipe ya Paris Saint Germain ifitanye amasezerano y'ubufatanye n'u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda
Ikipe ya Paris Saint Germain ifitanye amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda

Mu bikubiye mu masezerano y’imikoranire harimo no kuzamura impano z’abakiri bato mu mpira w’amaguru, aho kugeza ubu ikipe ya Paris Saint Germain yamaze kwemera gushyira mu Rwanda ishuri ry’umupira w’amaguru (Academie).

Ikipe ya Paris Saint Germain isanzwe ifite amashuri nk'aya mu bice bitandukanye ku Isi
Ikipe ya Paris Saint Germain isanzwe ifite amashuri nk’aya mu bice bitandukanye ku Isi

Nyuma y’iminsi hashyizwe ku isoko imyanya y’abazakora muri iryo shuri, kuri uyu wa Gatanu Ferwafa yamaze gushyira hanze urutonde rw’abahatanira kuyobora ndetse no gutoza muri iri shuri hataramenyekana igihe rizatangirira.

Ndanguza Theonas uhatanira kuba Umuyobozi mukuru (General Manager)
Ndanguza Theonas uhatanira kuba Umuyobozi mukuru (General Manager)

Ku mwanya w’Umuyobozi mukuru w’iri shuri, abemejwe ni abakandida babiri ari bo ni Bananeza Raymond ndetse na Ndanguza Théonas usanzwe ari umujyanama mu bya Tekinike uhagarariye Ferwafa mu ntara y’Amajyepfo, akaba yarigeze no kwiyamamariza kuyobora Ferwafa.

Jimmy Mulisa washize ishuri ryitwa Urumuri ari mu bahatanira kuba Umuyobozi wa Tekinike
Jimmy Mulisa washize ishuri ryitwa Urumuri ari mu bahatanira kuba Umuyobozi wa Tekinike

Ku mwanya w’Umuyobozi wa Tekinike, hari abakandida babiri ari bo Seninga Innocent watoje amakipe nka Kiyovu Sports, Isonga, Etincelles, Police ndetse na Musanze ari gutoza ubu, hakaza na Jimmy Mulisa watoje ikipe ya Sunrise ndetse na APR FC, ubu akaba asanzwe yaratangije ishuri rye ryigisha umupira w’amaguru ryitwa Urumuri.

Undi mwanya ni uw’umutoza w’iri shuri uri guhatanirwa n’abakandida barindwi ari bo Dushimimana Djamillah, Rumanzi David, Mbabazi Alain, Ntakirutimana Bonaventure, Umunyana Séraphine, Nonde Mohamed na Nyinawumuntu Grace.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka