Abafana bakuriweho kwipimisha-Amabwiriza mashya ya Minisiteri ya Siporo

Minisiteri ya Siporo imaze gutangaza amabwiriza mashya ajyanye n’imikino ndetse n’abafana ku kibuga, aho hatagaragaramo kwipimisha kuri buri mukino

AMABWIRIZA AVUGURUYE AGENGA IBIKORWA BYA SIPORO N’IMIKINO HIRINDWA

ICYOREZO CYA COVID-19

Hashingiwe ku Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 26 Mutarama 2022, Minisiteri ya Siporo itangaje amabwiriza avuguruye agenga ibikorwa bya siporo n’imikino mu buryo bukurikira:

1. Imikino y’abantu ku giti cyabo bakoreye hanze izakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19;

2. Ibikorwa bya siporo mu matsinda bikorewe hanze biremewe. Ababikora bagomba
kubahiriza ingamba zo kwirinda zizimo guhana intera, gukaraba intoki kenshi, no
kwambara agapfukamunwa igihe batari mu myitozo ibasaba imbaraga nyinshi;

3. Ibikorwa by’imyitozo n’imikino y’amatsinda atarabigize umwuga ndetse n’ibikorwa
by’imyitozo yigisha abakiri bato byemerewe gusubukurwa. Ababyitabira bose bagomba kuba barikingije COVID-19 (uretse abari munsi y’imyaka 12). Igenzurwa rya hato na hato rizajya rikorwa hagamijwe kureba ko aya mabwiriza yubahirizwa;

4. Inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri zemerewe gukora. Abazigana bagomba kuba barikingije COVID-19, kandi bakagaragaza ko bipimishije mu gihe cy’amasaha 72 kandi bakaba nta bwandu bafite.

5. Amarushanwa n’imikino y’imbere mu gihugu:

 Imyitozo y’amakipe y’Igihugu na Clubs ari mu mwiherero yitegura imikino
mpuzamahanga azakomeza. Aho imyitozo ibera hagomba gushyirwa ingamba zo
kwirinda COVID-19;

 Imyitozo, imikino n’amarushanwa bitegurwa n’ingaga za siporo mu gihugu byemerewe gusubukurwa. Ingaga zisabwe gushyiraho amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 agomba gushyirwa mu bikorwa akubahirizwa n’abanyamuryango bayo.

 Ingaga zisabwe gutanga raporo y’ibipimo bya COVID-19 byafashwe ku munsi w’umukino igashyikirizwa MINISPORTS mu gihe kitarenze amasaha 24.

 Ingaga zisabwe kujya zitangaza amabwiriza n’ingamba zo kwirinda COVID-19 akurikizwa ahabera imyitozo n’amarushanwa;Abafana baremerewe mu mikino ku kigero cya 50% cy’ubushobozi bw’aho umukino wabereye. Bagomba kuba barikingije inkingo zose ziteganijwe kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yagenewe ahabera imikino;

 Ingaga zizagaragaraho kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 zizafatirwa
ibihano.

6. Siporo n’Imikino mu Mashuri

 Isomo ry’ingororangingo na siporo mu mashuri rirakomeza. Ubuyobozi bw’ishuri bufite inshingano zo gushyiraho ingamba zo kwirinda COVID-19 no gukurikirana ko
zubahirizwa;

 Amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri yemerewe gusubukurwa.

 Urugaga Nyarwanda rwa Siporo mu Mashuri (FRSS) ruzageza ku mashuri yose amabwiriza yo kwirinda COVID-19 azajya agenga aya marushanwa.

MINISPORTS ishishikariza abakinnyi, abatoza, abafite imirimo mu rwego rwa siporo bose ko bagomba kwikingiza byuzuye, ndetse abujuje ibisabwa bagahabwa urukingo rushimangira kugira ngo bakomeze kwirinda icyorezo cya COVID-19

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka