Ni nyuma y’impungenge bamwe mu bafana bari batangiye kugaragaza, bavuga ko imikino Musanze FC yakirira kuri iyo stade igiye kwimukira ahandi, bitewe n’iyangirika ry’ikibuga ryatewe n’umuhango wahabereye ku itariki 17 Ugushyingo 2023, wo gutanga impamyabumenyi ku barangije muri Kaminuza y’u Rwanda.
Kugeza ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwamaze gushyira abakozi muri iyo stade, bashinzwe gutunganya ahagiye hangirika muri icyo kibuga, aho bakomeje kugenda basiba imyobo yacukuwemo bubaka amahema.
Hagati muri icyo kibuga ni ho bigaragara ko hangiritse cyane, aho hagaragara icyondo, nyuma y’uko baharambuye tapi ikangiza ibyatsi by’ikibuga.
Mu gihe bamwe mu bafana ba Musanze FC bakomeje kugaragaza impungenge zivanze n’ubwoba bw’uko ikipe yaba igiye kujya kwakirira ku bindi bibuga bitewe n’iryo yangirika ry’ikibuga cya Stade Ubworoherane, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Kanayoge Alex, yabamaze impungenge.
Ni mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, aho yemeza ko ikibuga cya Stade Ubworoherane gikomeza kwitabwaho kugeza imikino ya shampiyona igarutse, abizeza ko icyo kibuga gikomeza kwakira imikino nk’uko bisanzwe.
Yagize ati “Ikibuga kirasanwa gisubizwe ku murongo kibe nk’uko cyari kimeze, kizakoreshwa rwose ntabwo tuzajya gutira ahandi, imikino izajya kugaruka ikibuga kimeze neza, gikoreshwa”.
Arongera ati “Sinavuga ngo ibirori byo kurangiza kaminuza (graduation) byagiteye ubusembwa bukabije, yego ntibwabura ariko ntabwo bwabuza ikibuga gukinirwaho, kandi uriya muhango na wo wari ngombwa, ni igikorwa gikomeye cya Leta kandi byari n’amahire kuba cyarakorewe mu Karere ka Musanze. Abafana n’abakunzi b’ikipe nibatuze nta mukino n’umwe mu yo tuzakira bazigera babura”.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
K batavuga x niba har gahunda yo kuzubaka stade nzima
Ubund k akarere kubukerarugendo twar dukeneye nka stade amahoro igahagararira intara ymajyaruguru