Abafana ba Mukura baraye muri Stade Huye babyina intsinzi

Ibirori bikomeye kuri Stade Huye nyuma y'itsinzi ya Mukura mu gikombe cy'Amahoro
Ibirori bikomeye kuri Stade Huye nyuma y’itsinzi ya Mukura mu gikombe cy’Amahoro

Mukura Victory Sports ikimara gutwarira igikombe mu Mujyi wa Kigali, itsindiye Rayon kuri penaliti 3-1, abari basigaye i Huye bahise batangira ibirori byacyesheje ijoro.

Ubwo Mukura yari imaze kwegukana igikombe cy’Amahoro, yaherukaga mu 1990, ibirori byahise bitangira ku bafana bayo bari i Kigali n’i Huye.

Ku Isaha ya saa Tatu n’igice, nyuma yuko ab’i Huye bari bamaze kumva iyi nkuru, bahise bacana Stade Mpuzamahanga ya Huye abafana bajya gutegererezamo abakinnyi.

Abayobozi mu ikipe ya Mukura bishimira umusaruro ikipe yabo itanze
Abayobozi mu ikipe ya Mukura bishimira umusaruro ikipe yabo itanze

Mu masaha ya Saa saba n’Igice ni bwo imodoka zari zitwaye abakinnyi n’abafana zasesekaye mu Mujyi wa Huye zerekeza kuri stade ibirori birakomeza.

Abakinnyi ba Mukura bamurikiye igikombe abafana babo n’abayobozi barara bishimira intsinzi.

Ibirori byafashe hafi amasaha y’Ijoro yose kuko abafana batangiye kugera muri stade saa Tatu n’igice z’ijoro basohokamo ahagana mu saa Kumi zo mu rukerera rwo kuri uyu wa 13 Kanama 2018.

Abafana bashagaye bisi yazanye abakinnyi ba Mukura nyuma yo kwegukana igikombe
Abafana bashagaye bisi yazanye abakinnyi ba Mukura nyuma yo kwegukana igikombe

Mukura yegukanye igikombe cy’Amahoro cyaherekejwe na sheki ya Miliyoni 10Frw na tike yo gusohokera igihugu mu mikino nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange (wambaye umuhondo) yari yaje gushyigikira Mukura
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange (wambaye umuhondo) yari yaje gushyigikira Mukura
Bishimiye igikombe baherukaga mu myaka 28 ishize
Bishimiye igikombe baherukaga mu myaka 28 ishize
Uwo mufana yari yabukereye
Uwo mufana yari yabukereye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yewe aba nabo ntibazaduseke twe APR., ni nkatwe nta bafana bigirira. Stade wagirango n inama y Umudugudu.

Joel yanditse ku itariki ya: 13-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka