Abafana ba Etincelles basanga bahanganye n’aba Rayon gusa mu Rwanda-Amafoto

Abafana b’ikipe ya Etincelles baratangaza ko kugeza ubu ari bo bafana ba kabiri mu bwinshi nyuma y’abafana ba Rayon Sports

Ubwo ikipe ya Rayon Sports yakirwaga na Etincelles kuri Stade Umuganda i Rubavu, Stade yari yakubise yuzuye ahantu hose, aho ubusanzwe muri iyi minsi Stade zo mu Rwanda zidapfa kuzura abafana ahantu hose.

Bamwe mu bafana b’ikipe ya Etincelles baganiriye na Kigali Today, badutangarije ko bashaka kwerekana ko Etincelles ari ikipe y’ubukombe, aho babona ko kugeza ubu isibye Rayon Sports nta yindi ikipe ibarusha abafana.

"Ngira ngo wabibonye ko uyu munsi ahantu hose bari abafana ba Etincelles n’ubwo na Rayon bari bahari ariko twabarutaga, ni we kipe yonyine usibye Rayon ushobora kubona yagiye gukina hanze ukabona Coaster nyinshi z’abafana"

"Ubundi twe na Rayon Sports duhuriye ku kuba turi amakipe y’abaturage, nta yindi kipe mu Rwanda ubu yatwigerera ku bafana benshi ndetse n’uburyo tuba dufana muri Stade"

Amwe mu mafoto y’abafana ku mukino wa Rayon Sports na Etincelles kuri Stade Umuganda

Abafana ba Etincelles mu byishimo byinshi kuri Stade ya Rubavu
Abafana ba Etincelles mu byishimo byinshi kuri Stade ya Rubavu
Basanga kugeza ubu abafana ba Rayon Sports ari bo babaruta mu Rwanda gusa
Basanga kugeza ubu abafana ba Rayon Sports ari bo babaruta mu Rwanda gusa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

pole aba reyo . imikino iracyahari ariko

elias yanditse ku itariki ya: 21-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka